Post ya Bwana Kagwigwi Ndamukunda Nsaba
Hari abibwira bati kuba Ubufaransa,Kanada,Ubudage,Ositarariya,Ubwongereza n’ibindi bizagenda byiyongera bibwira abaturage babyo ko nta mutekano uhari ntacyo bivuze!
Aba bazungu bafite ama ambasade hano mu Rwanda kandi bafitemo inzego zishinzwe iperereza bazi neza ibyo bavuga.
Bo baba bafite amakuru ashobora kuruta n’aya Leta kuko bazi inyeshyamba zirwanya FPR bazi aho zikura ibikoresho,banazi niba ibikoresho n’inkunga bafite bishobora guhirika FPR.
Umugabo babwira bati ganira n’abo mutavuga rumwe azabyifuza amazi yararenze inkombe kandi benshi bakanura ntibabone bazagwa mu ruzi barwita ikiziba.