Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye abadepite bashya yarahije mu nteko ishinga amategeko, ko bakwiye guhindura uburyo bakurikiranamo abanyereza umutungo w’igihugu.
Mu magambo yibanzeho, Perezida Kagame yagarutse cyane ku maraporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta asohorwa buri mwaka, ariko imicungire y’ibya rubanda ntihinduke. Bwana Kagame yavuze ko uburyo abanyereza umutungo w’igihugu bakurikiranwagamo busa nk’ubudahagije. Bityo, yahaye iyi nteko nshya inshingano z’akarusho.
Umukuru w’igihugu yageze n’aho avuga ko umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yatewe kurondogora. Kuri Perezida Kagame, uwo mugenzuzi, buri mwaka, agaruka ku bintu bimwe bidahinduka, cyangwa ngo bibonerwe igisubizo.
Nyamara kandi, iki kibazo umukuru w’igihugu yagarutseho si gishya ku banyarwanda. Ni na cyo cyakunze kuvugwa n’abari bagize inteko ishinga amategeko icyuye igihe. Bamwe mu bari bagize iyo nteko bagaragaje ko nabo barambiwe guhora bakira Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, kandi nta gikorwa ngo bihinduke, bumvikanisha ko ibigo bya Leta byagenzuwe byahombeje abanyarwanda amafaranga asaga miliyari 8.
VOA