Site icon Rugali – Amakuru

Kagame: iyaba yarazi ko kuvuga buri gihe Victoire Ingabire ari ukumwamamaza none yegukanye igihembo

Nyuma yo ku muvuga no kumushyiraho iterabwoba Kagame ntabwo yari azi ko barimo bamutegurira igihembo. Ingabire Victoire ni intwar, iki gihembo kirerekana ko burya atavugira ubusa. Ntabwo ari twe twenyine tumwumva burya abangomba baba babyumvise. Erega nta jambo rigendera ubusa niyo mpamvu nabiriya Jessica yasohoye ngo arasaba imbabazi yisamye yasandaye.

Ubutumwa bwari bwatambutse ubwo abo bugenewe barangije kubwumva. Na Ingabire iyo avuga ntabwo aba acurangira abahetsi!!! Nakomereze aho kandi akomere benshi tumuri inyuma. Tumuhaye amashyi menshi kubw’icyo gihembo. Abanyarwanda rero bifuza ejo heza bose twishimanye na Madame Ingabire Victoire. Abo bidashimishije nta kundi bayamarire munda n’aho abamwita interahamwe bazakomeza ku mubona Imani imushyira hejuru. Amashyi n’impundu kuri Maman Rwagasabo w’ukuri!!! Rwose arabikwiye yaritanze kandi yigomwe ubuzima bwe yirengagiza ko afite abana bato bari bakimukeneye none isi irabimuhembeye. Ntabwo yaruhiye ubusa Mama Rwagasabo..

Exit mobile version