Kagame arya UTC ya Rujugiro, arya Premier Tobacco ya Rwigara none amize bunguri KBC ya Mporanyi!
Hari uwavuze numva avuze ukuri koko ati “nta muntu ukishimira gutunga ifaranga mu Rwanda rwa Kagame. Ugira amafaranga ukayaburiramo amahoro ntubashe kuyarya uko ubyumva kuko ijisho rya leta ya Kagame riba rikuriho bagatangira kukujyana mu manama ya politiki, kujya mu bikorwa bya Leta nka za Rwanda day, gutegekwa kuvuga mu bitangazamakuru ngo wahereye ku igi none uratunze, gutegekwa gusorera FPR, gufatanya na FPR mu bucuruzi. Muri make gukira ni ikibazo mu Rwanda aho benshi bifuza gukira mu ibanga rikomeye”.
Undi nawe ati”iyo ukize mu Rwanda aho guhabwa icyubahiro nk’umuntu uha benshi imirimo cyangwa utanga imisoro ya leta ahubwo uhatirwa kujya muri politiki. Gukira mu Rwanda uri kavukire ntibikunda keretse Kagame n’agatsiko ke cyangwa abanyamahanga”.
Hari undi nawe wavuze ati “ntimugatangare, wowe uzabona Rwigara bamwishe, ubone Rujugiro bamuhombeje, nyuma nawe ushore ayawe muri ruriya Rwanda! Ko mwitwa ko ngo mwize ibyo bimenyetso kuki mutabisesengura ngo mubone isomo”
Abanyarwanda bakabona ibyo byose bakicecekera kubera ubwoba bakura ku bigenda biba kuri benshi, abanyarwanda twabitswemo ubwoba imyaka myinshi, sinzi uko bizavaho cyangwa bizakemuka.
Kagame icyo atariye n’iki? Asigaje kurya akataribwa maze inzogera zikirenga