Kuri uyu wagatanu taliki ya 20 Ukwakira, perezida Obama wa Leta Zunze Ubmwe bw’Amerika yacyuye igihe. Ysimbuwe na Donald Trump watsinze amatora, atsinze umukandida wari ushyigikiwe na Obama, umutegarugoli Hilary Clinton.
Nk’uko byabaye umuco muri icyo gihugu rero, mi iyimikwa ry’uwatsinze, n’abatsinzwe bari bahari. Imihango irangiye, Trump yahrekeje Obama, amugeza kuri kajugujugu imucyura iwe kujya kwibera umuturage usanzwe! Nyamara nta wavuga ko aba bagabo bombi bacana uwaka! Ariko icyo bahuriyeho ni ubupfura. Ninde munyarwanda utarota kubona, nibura rimwe mu buzima bwe, amashusho nk’ariya y’ihererekanwa ry’ubutegetsi mu gihugu cyacu?
Kagame uyobora u Rwanda ubu, yicaye hejuru y’umurundo w’ingogo z’abanyobozi b’u Rwanda zagiye zigarikwa uruhererekane, akaba n’uwanyuma wagaritse ingogo. Uko ibintu bimeze ubu, kandi bikaba ari nabyo bisa n’aho aribyo muco wimitswe mu gihugu cyacu, simbona ukuntu Kagame atavaho nk’uko abo yasimbuye bavuyeho. Ariko nanone afite ububasha bwo kubihindura bitewe n’imyitwarire ye!
Bitabaye ibyo, nagira amahirwe, azava k’ubutegetsi yububa cyangwa yangara, nka mugenzi we wo muri Gambia, Yahyah Jammeh. Uyu mugabo yatsinzwe amatora. ndetse yemera ko atsinzwe rugikubita, ahamagara uwamutsinze aramushimira imbere y’ibyuma bimufata amajwi n’amashusho! Abantu bose barishimye cyane, kuko bose bari bafunze umwuka: nta washobora gupingira ko azaburekura! Ariko aho yemereye ko aneshejwe, byatangaje benshi.
Ariko ntibyateye kabiri, ubunyagitugu buranga yisubiraho! Aranangira! Baramwinginga ariko aranga pe! Abantu benshi barimo n’ibyegeraho bamucikaho asigara wenyine ariko arangira rwose. Byabaye ngombwa ko ibihugu byose bihuriye na Gambiya mu muryango w’akarere kabo (CEDEAO), bimikangira kumugaba ho ibitero ngo bimwirukane ku butegetsi agundiriye. Nabwo yarangiye agirango biramukinisha.
Ku munota wa nyuma, imyiteguro yarakozwe, byabihugu bifata ibirindiro muri Gambiya. Zimwe mu nshuti ze zimusabira akanya gato ko ku mugira inama bwa nyuma no gutekereza, Ku munota wa nyuma rero yasanze nta kundi yabigenza uretse kurekura! Ubwo yari yariziritse ku butegetsi yitwaje ko ngo ariwe ukunga igihugu cye kurusha abandi banyagambiya bose – ku banyarwanda ibi hari uwo bibutsa!
None rero dore umukenya abuze ubutegetsi yiziritseho n’igihugu yavugaga yakundaga: avuye kubutegetsi yubitse umutwe, agiye kumara ubuzima bwe busigaye yangara mu mahanga! Cyakora we agize amahirwe, ba Sadam na ba Kadafi batagize!
Mu gihe cyabo, aba bagabo bari ibihangage, batinywa cyane mu bihugu byabo n’ibyo hanze! Kuvuga izina ryabo byonyine, byakangaranyaga abantu. Batinyirwaga ko bakize bya mirenge, ko bafite intwaro n’ingabo nyinshi, ko batagira ubwoba kandi bakunda guhubuka cyane, bagatinyirwa cyane ko mu kwica abantu batazuyaza n’isegonda! Nyamara uko aba bagabo barangije ubuzima bwabo biragatsindwa : basesuruwe mu myobo nk’imbera!