Site icon Rugali – Amakuru

Kagame-FPR bakataje muri gahunda yabo yo gukenesha abanyarwanda bitwaje COVID-19

Abanyarwanda mu mpande zose barataka inzara yatewe n’ingamba zikakaye zo kwirinda COVID-19 Kagame na FPR bakomeje kubafatira. Abaturage bo muri Rubavu bararira ayo kwarika kubera inzara bari guterwa n’imisoro myinshi bari kubaca ku bicuruzwa byabo. Leta ya Kagame aho gushyira umuturage kw’isonga ikomeje kumusonga. Ese ko ibi bitavugwa mu bihugu by’abaturanyi? N’ukuvuga ko abanyarwanda nibo bonyine bugarijwe na COVID-19?

Izo n’ingaruka z’ubushwanyi n’abaturanyi ndetse na COVID-19 bishonjesheje abanyarwanda. Ninde wababwiye ko Kagame afitiye abanyarwanda impuhwe? Nta mwanya afite wo gushakira umuti ibibazo bikomeye byugarije abanyarwanda ahubwo aha agaciro ibimufitiye inyungu we n’agatsiko ke. Urugero rutari kure n’inkuru igezweho y’ibyabereye muri “Miss Rwanda”, mwabonye ko yafashe umwanya akagira icyo abivugaho. Aheruka kuvuga ku bibazo by’abaturage ryari?

Exit mobile version