Amakuru ari kutugeraho ni uko, wamuhotozi mpekura ababyeyi, akomeje kuzongwa na Roho y’inzira karengane Kizito Mihigo. Ubwo yatangaga amabwiriza yo kumwambura ubuzima,ntiyari aziko urupfu rwe ruzahagurutsa isi.
Ibyo yagerageje byose mukwerekana ko Kizito yimanitse byafashe ubusa. Ubu noneho hari gucurwa umugambi wo kwegera umubyeyi wa Kizito Mihigo kugirango ajye mwitangazamakuru avugeko kuva nyakwigendera yarekurwa yagiye agaragaza imyitwarire itari myiza.
Ngo yahoraga avugira kuri telefoni aganira n’abantu bo hanze, ngo byageze aho yajyaga kwihisha kugirango umuryango we utamenya abo ari kuvugana nabo.
Ngo muminsi ye yanyuma yari yarihebye, ngo hari igihe yigeze kubwira umubyeyi we ko aziyahura.
Umubyeyi wa Nyakwigendera azasabwa no kuvuga uko umuhotozi Kagame n’umuhotozikazi we Nyiramongi ngo bakunze Nyakwigendera ngo bamufataga nk’umwana wabo.
Uko ba mujyanye mwishuri rihenze n’ibindi byiza bakoreye nyakwigendera n’umuryango we.Ibi bigamije kwerekana ko ngo Umuhotozi Kagame ntaruhare yagize mwiyicwa rya Kizito Mihigo.
Imizindaro ya Kigali izacishwamo iyi propaganda irimo itegurwa.Nduhungirehe ari teguye guherako asakaza za twitter asobanura ko umubyeyi wa Kizito arimo asobanura uko umuhungu we yateguye kwiyambura ubuzima kuva cyera.
Ikindi gitangaje, ni ikitwa ibaruwa irigutegurwa ngo izitirirwa nyakwigendera ko yayanditse mbere yo kwiyahura,iyo baruwa ngo izaba ikubiyemo impamvu yiyambuye ubuzima,iyo baruwa ngo yasanzwe mucyumba cya Nyakwigendera.
Ibi byose biri gutegurwa, umubyeyi wa Nyakwigendera ntacyo abiziho, gusa umuzindaro wa kagame muminsi irimbere urajya iwe.
Banyarwandakazi Banyarwanda rero, nkuko mutahaye agaciro ibaruwa yitiriwe umuryango wa Nyakwigendera yokwamagana abantu bavuga ko nyakwigendera yishwe na Kagame, nkuko mutahaye agaciro ingirwa tangazo ya RIB cg RIP, nkuko mutahaye agaciro imvugo y’a Marie Michelle Umuhoza , nkuko mutahaye agaciro imvugo y’a Antoinette Mukamusoni , ntimugahe agaciro ibigiye gusohoka k’umizindaro ya Kagame.
Nimubona umubyeyi wa Kizito Mihigo kumizindaro y’a Kagame, nti mukamurenganye, Ntihazagire umukwena, arigushyirwaho iterabwoba.
Babyeyi mbasabye kwiyama uriya muhotozi ukomeza gucunaguza umubyeyi Palacidie , namuhe agahenge yunamire umuhungu we.
Kagame stop it.Ntacyo bizatanga. Amaraso ya Kizito Mihigo azaguhoraho iteka, ntakintu nakimwe kizakoza ngo kiyagukureho.Uzapfana icyo kizinga.
Jeanne Mukamurenzi.