Site icon Rugali – Amakuru

Kagame aziko adakunzwe ku buryo yemera kwakira impunzi zirukanwe na Israël cyangwa Libye, higanjemo abasomali n’abasudani bazakoreshwa bucancuro

Mumbwire niba nibeshya: opposition ishishikajwe n’ubutegetsi ntishishikajwe n’igihugu. Abantu nibasobanukirwe ko ubutegetsi ari umwambaro, naho igihugu kikaba umutima. 

Ushaka ubutegetsi wagenda ukabusaba ubufite, cyangwa ukabumwaka ku ngufu, ikibazo ni uko budashobora gukwira ababusonzeye bose, ari na yo mpamvu intambara ziba urudaca. Ariko icyo benshi badasobanukiwe ni uko gufata ubutegetsi bitaguha igihugu, kuko igihugu muri rusange ni abaturage ba cyo.

Utabafite nta cyo ubutegetsi bwawe buba bushingiyeho, ni yo mpamvu kugeza n’uyu munsi Kagame atarizera neza kugira igihugu, imyaka 26 ikaba ishize atarasubiza umutima mu gitereko. Umutegetsi udafite abaturage ku ruhande rwe aba “arira ku mpembyi”.

Aha ndibutsa ko iyo wishe abaturage bwo uba wishyize urutare ku ntugu kurutura bikazakugora. Kagame yakoze ku buryo azana abaturage be kugira ngo yizere ko afite igihugu. Abari mu gihugu ntibari abe, gusa yakoze ku buryo abambura uwari abafite, amukoresha ubwicanyi kandi na we yamaze kumwica! Iryo ni ryo banga rya genocide abantu bamwe bifuza ko riba “iyobera ritagatifu”, ubajije uko byagenze, bati “ceceka urimo gupfobya!”

Umuntu wakoze plan ya genocide ni Kagame, kandi iyo plan yo kumuha igihugu irakomeje! Buriya bwicanyi bwibasira abantu bahoze mu Rwanda mbere ya genocide bwabanje kwitirirwa kwihorera, bifatwa nk’ikintu gisanzwe kubera amarangamutima… Ariko ntawakekaga ko ubwicanyi buba karande ku buryo bukorerwa n’abacikacumu Kagame avuga ko yarokoye.

Kagame ntarizera kugira majorité mu baturage, ku buryo yemera akajya gukora mafia zo kwakira impunzi zirukanwe muri Israël cyangwa Libye, higanjemo abasomali n’abasudani bazakoreshwa bucancuro, wongeyeho na bariya banyekongo twita Abanyamulenge.

Aba bafashwe bugwate, bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ku ngufu, ubu ni bo barimo gukoreshwa kugira ngo Zaïre ibyazwemo ibindi bihugu.

Icyo nari ngamije, ni ukumvisha abari muri opposition ko gufata ubutegetsi utarafata igihugu ari ukuvomera mu rutete. Ko kandi kugeza n’uyu munsi Kagame na we nta gihugu afite!

Isidore Mbonigaba

Exit mobile version