Site icon Rugali – Amakuru

Kagame azigamba kwica kugeza ryari? Atangiye kwikoma DALFA Umurinzi!

kagame n'imbunda

Rwanda: Paul Kagame ati: ‘Ndashaka kuburira bamwe mu bari hano’.

Perezida Paul Kagame yavuze ko bagiye gutanga igiciro gishoboka cyose mu kurinda umutekano w’u Rwanda ibyo bikazahenda cyane abashaka kuwuhungabanya, aburira abo avuga bari imbere mu gihugu.

Mu ijambo ryo kurahiza abategetsi baherutse gushyirwa muri guverinoma yavuze cyane ku mutekano, ni nyuma y’uko habaye ibikorwa byo kuwuhungabanya mu minsi ishize.

Mu bategetsi barahijwe harimo minisitiri w’umutekano, minisiteri yari yaravuyeho mu 2016 iherutse kugarurwaho kubera ko ikenewe nk’uko Bwana Kagame yabivuze mu kiganiro giheruka n’abanyamakuru.

Uyu munsi yagize ati: “Aho twari tugeze twari tumaze kuwumenyera nk’ibintu bisanzwe nta n’igishobora kuwuhungabanya”.

Bwana Kagame avuga ko bagiye gutanga ibishoboka byose ngo umutekano wongere kuba ikintu Abanyarwanda bumva ko gisanzwe.

Bwana Kagame avuga ko bagiye gushyira imbaraga nyinshi zishoboka mu kurinda umutekano kandi ko abashaka kuwuhungabanya bizabahenda cyane.

Ati: “Ubundi ndashaka kuburira bamwe mu bari hano bihisha inyuma y’ibintu nka politiki, demokarasi, ubwisanzure, ibintu natwe dushaka kandi tukaba ari twe ba mbere bo kubitanga”.

Muri ‘Democracy Index 2018’ isohorwa buri mwaka n’ikigo The Economist Intelligence Unit, u Rwanda ruri ku mwanya wa 128 n’amanota 3/10, ubwisanzure buri ku manota 2,9/10 naho kuyoboka urubuga rwa politiki bikagira amanota 2,7/10.

Ibipimo bitangwa n’u Rwanda kuri ibi ariko byerekana ko u Rwanda ruri hejuru y’amanota 80%.

Ibipimo bya ‘Democracy index 2018’ bishyira u Rwanda mu cyiciro cy’ibihugu biyoboreshejwe igitugu.

Mu ijambo rye, Bwana Kagame yavuze ko abo bantu bihisha inyuma y’ibi [politiki, demokarasi, ubwisanzure] bagafashwa n’abari hanze y’u Rwanda guhungabanya umutekano.

Ni bande yavugaga?

Ntiyigeze avuga izina, ndetse yavugaga abantu [benshi], avuga ko “byaba byiza bavuye muri ibyo cyangwa se bagashyirwa aho bakwiye kuba bari”.

Ati: “Abantu bagize uruhare mu mabi, muri jenoside ariko bakomeje iyo ngengabitekerezo, barafunzwe, bararekurwa turabababarira barongera babisubiramo nanone, tuzabashyira aho mugomba kuba muri”.

Bwana Kagame avuga ko ibyo bazabikora maze bakareba icyo ababashyigikiye, avuga ko bari mu mahanga, bazakora.

Mu Rwanda, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi DALFA – Umurinzi riyobowe na Madame Victoire Ingabire rivuga ko riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose.

Madamu Ingabire Victoire amaze igihe ahamagazwa n’urwego rushinzwe iperereza ku byaha abazwa ku bitero by’inyeshyamba biheruka kuba mu karere ka Musanze.

Madamu Ingabire yabwiye BBC ko yamagana ibitero byabaye kandi ntaho ahuriye nabyo.

Madamu Ingabire yafunzwe imyaka umunani afungurwa umwaka ushize ku mbabazi za Perezida wa Repubulika akomeza ibikorwa bye bya politiki mu Rwanda.

Exit mobile version