Dr. Mukankomeje yakatiwe gufungwa iminsi 30t
Urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge rwemeje ko Dr Mukankomeje afungwa iminsi mirongo itatu iteganywa n’itegeko kuko arekuwe yabangamira iperereza rigikorwa ku bandi banyabyaha barimo n’uwo yafashwe aburira akaba yaratorotse.
Nyuma yo kumva ibyifuzo bya buri ruhande no gusesengura ibyaha Dr Mukankomeje aregwa n’ubushinjacyaha, urukiko rwasanze Dr Mukankomeje agomba gufungwa iminsi mirongo itatu mu gihe hagikorwa iperereza ku bandi bantu bafite aho bahuriye n’ibyo Dr Mukankomeje aregwa.
Dr Mukankomeje akurikiranweho ibyaha bitatu aribyo gusibanganya ibimenyetso ku muntu ushakishwa, kumena ibanga ry’akazi ndetse no gusebya inzego za leta byose bikaba biri mu ijambo ubwe yaganiriye na Bisamaza Prudence wari ukurikiranwe n’urwego rw’umuvunyi kubera gutanga ruswa.
Gusibanganya ibimenyetso ku muntu ushakishwa: Dr Mukankomeje ashinjwa gufasha Bisamaza kuburizamo ibyo yakoreraga kuri telefone byagombaga gufasha umuvunyi mu kumenya aho ahurira na Murenzi ubu ufungiwe icyaha cya ruswa.
Aganira na Bisamaza hari aho yavuze ngo “..bambwiye ko ushakishwa…sinzi uko urabigenza.. nushaka uhindure sim card… bariho barumviriza ibyo ukora ”. Guhindura sim card ni ugusibanganya ibimenyetso.
Kumena ibanga ry’akazi: Dr Mukankomeje yamennye ibanga ry’akazi kuko yamenye ko Bisamaza ari gushakishwa akabimubwira kandi nawe ari umuyobozi.
Gusebya inzego za leta: Dr Mukankomeje kandi aregwa gusebya inzego za leta kuko mu ijambo yavuze hari aho yavuze ngo “.. basaze…” aba basaze Dr Mukankomeje yasobanuye ko ari abantu nka Murenzi bamunga umutungo w’igihugu ariko bitewe nuko yakomeje avuga ngo abantu bo ku muvunyi bari kugushaka, urukiko rwemeje ko abasazi Dr mukankomeje yavugaga ari urwego rw’umuvunyi nk’uko n’ubushinjacyaha bubimurega.
Urukiko rwategetse ko Dr Mukankomeje Rose afungwa by’agateganyo nyuma urubanza rwe rukazatangira kuburanishwa mu mizi kuko arekuwe ashobora kwica iperereza rigikomeza.
Ibyaha Dr Mukankomeje aregwa nibimuhama azahanishwa igifungo kiri hagati y’imwaka itatu n’itandata ndetse n’amafaranga y’ihazabu kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri esheshatu. Dr Mukankomeje ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo yemeye ko ijambo rikubiyemo ibyo aregwa ari irye ariko ahakana ubusobanuro rihabwa n’ubushinjacyaha.
http://www.imvahonshya.co.rw/amakuru/mu-rwanda/article/dr-mukankomeje-yakatiwe-gufungwa-iminsi-30