Site icon Rugali – Amakuru

Kagame azarya nakataribwa! Ntateshe igihe abantu kuko tuzi ko ashaka no kwiba iyi UTC ya Rujugiro!

Leta yashyize UTC kwisoko. Amakuru dukensha ikigo k’imisoro n’amahoro ,nuko inzu UTC iherereye mukarere  ka nyarugenge ahazwi cyane kuzina rya UNION TRADE CENTER yaba iri kutonde rwimitungo itimukanwa yafatiriwe na leta .

Kuri dosieye y’imitungo itimukanwa yafatiriwe na leta twasanzeho niyo nzu y’umutunzi Rujugiro Tribert Ayabatwa leta yafatiriye kuberako uwo mukire afite umwenda munini.

Twashatse kuvugana Umuvugizi wa RRA Mukashyaka Dolocera yirinze kwemeza cyangwa ngo aha kane iby’ itezwa cyamunara  by’inzu UTC, Yatubwiye ko ari munama.

Iyo mitungo mu minsi mike leta iraba itishyize kwisoko kuko banyirayo bananiwe kwishyura leta ikaba igiye guteza cyamunara iyo mitungo .

Muri Gashyantare 2014, Umunyemari Rujugiro Tribert Ayabatwa wafatiriwe imitungo n’inzego za Leta y’u Rwanda, yatangaje ko yagiye kurega mu Rukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) ruri i Arusha.

Rujugiro yatangarije icyo gihe yabwiye   RFI ko yitabaje  Urukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba, kuko yasanze ari rwo rwamuha ubutabera ku ifatirwa ry’imitungo ye mu Rwanda.

Kuwa 10 Gashyantare 2014, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko ryemeza ko imitungo idafite ba nyirayo izajya icungwa na Leta kugeza igihe beneyo babonekeye bakayisubizwa, mu gihe bemeje ko ari iyabo.

Rujugiro yagiye agaragaza ko impamvu y’ifatirwa ry’imitungo ye ari iza politiki kuko afite abashinzwe kuyimukurikiranira mu gihe adahari.

Mu gihe gishize Busingye yatangaje ko itegeko ryemeza ko imitungo idafite ba nyirayo icungwa na leta ritagamije kwigarurira imitungo y’abatavuga rumwe na Leta bari hanze y’u Rwanda. Yagaragaje ko iryo tegeko ritareba umuntu umwe.

Yagize ati “Ntabwo u Rwanda rushobora gushyiraho itegeko kubera umuntu runaka […] hari urutonde rw’imitungo ihari irenga 700 iri muri ubwo buryo.”

Kigalitoday.com

Exit mobile version