Bamwe mu bari bateguwe gucunga umutekano mu gitaramo cya Diamond bahuye n’uruva gusenya. Kuva Diamond akigera i Kigali, ku wa Gatanu yari ashagawe n’abasore b’ibigango bamurindiye umutekano, benshi babazi nka ‘Bouncers’, uburyo bari bambaye byatunguye benshi kugeza ku munsi w’igitaramo nyirizina aho baje gusohorwamo basabwa kujya kwambara imyenda basanzwe Bambara.
Aba basore babarizwa mu itsinda rya B-KGL risanzwe ricungira abantu ku giti cyabo umutekano n’ahandi babifuje, kuri iyi nshuro bagaragara bitandukanye n’indi minsi.
Bagiye kwakira Diamond bambaye bikwije, inkweto za butini, amajire y’imikara, ibyombo utumwa tw’itumanaho two mu matwi, mbese ku bantu batabazi byagorana kubatandukanya n’inzego za leta zishinzwe umutekano mu gihugu.
Ibi byakuruye ikiganiro mpaka ku mbuga nkoranyambaga aho benshi babyise kwiyemera, abandi bagatebya bavuga ko wagira ngo bagiye ku rugamba, kuko uko bagaragaraga wagira ngo biteguriye urugamba cyangwa ni abasirikare, abapolisi bacungiye umutekano umuntu ukomeye cyane.
Aba basore ni ko bongeye kugaragara ku munsi nyirizina w’igitaramo, bakaba batahatinze kuko mu kanya gato baje kuburirwa irengero ndetse bamwe bavuga ko impamvu batwawe hari bamwe muri bo bavuze ko ari bo barimo gukora akazi konyine polisi ntacyo irimo gukora.
Ariko na none amakuru Isimbi.rw yabashije gukurura ni uko, iyi myambarire yabo ari kimwe mu byatumye bajyanwa, bakaba bagiye bahatwa ibibazo ubundi nyuma bagaruka bambaye imyenda yabo isanzwe bakomeza akazi bari bateguriwe
Source: Isimbi.rw