1.Paul Kagame na Nyiramongi bagizwe abenegihugu b’icyubahiro muri Côte d’Ivoire, mu mujyi wa Abidjan.
a.Ingendo za Paul kagame zikomeje kuba umutwaro ku banyarwanda.
b.Paul Kagame i Vienne ati :″Tugomba guhanga imirimo mishya kugirango bakumire abimukira bava muri Afurika berekeza i buraya.″
c.Kagame muri Côte d’Ivoire yambikwa Iningi ndetse ngo ahabwa ubwenegihugu mu mujyi wa Abidjan.
d.Ibi byose Kagame avuga ko aba yagiye guhahira abanyarwanda bakomeje gusahurwa utwabo na Leta y’agatsiko k’amabandi.
2.Emmanuel Gasana Rurayi yijeje umutekano abaturage baturiye ishyamba rya Nyungwe.
a.Gen Gasana Emmanuel aravuga ko abaturage batagomba kugira impungenge ku umutekano wabo.
b.Gasana yavuze ko Pariki y’igihugu ya Nyungwe n’inkengero zayo ubu bitekanye, abasaba gukomeza ibikorwa byabo by’iterambere baharanira kugira imibereho myiza.
3.Abayobozi bagera kuri 20 bambuwe inzuri bari bafite i Burasirazuba.
a.Mukeshimana Gerardine yabeshye itangazamakuru ko bagiye guha ubutaka abantu babubyaza umusaruro.
b.Umuntu wari umaranye urwuri imyaka icumi atarukorera atanibuka ko ruhari, bigaragaza ko atari arukeneye kandi dufite abantu benshi bakeneye ubutaka.
c.Aborozi barashimangira ko hari inzuri nyinshi batazi bene zo, zimaze imyaka myinshi zidakorerwa kandi zibangamira umutekano w’amatungo yabo.
a.Vincent Biruta ati :″hari abantu batahutse 1994 bisubiza amasambu yabo yose uko angana.″
b.Minisitiri Biruta arashimangira ko bigoye gukemura ikibazo cy’ubutaka m’u Rwanda.
c. Abaturage bimuwe muri Gishwati bambuwe amasambu yabo kugeza ubu nta ngurane barabona imyaka ikaba ibaye 8.