Site icon Rugali – Amakuru

KAGAME ATI”INJIJI N’IZIZE AMASHURI” & PROF R.MURENZI NIWE WATUMYE NKUNDA SCIENCE

1.Paul Kagame ati:”15% bijya mu burezi hano mu Rwanda.”
a.Twita k’uburezi bw’abanyeshuri bacu, turifuza ko biga neza bakagira ubumenyi bufite ishingiro
b.Harya uburezi bufite ireme mu Rwanda muri iyi myaka 25 n’ubuhe usibye amarira n’agahinda karangwa mu banyeshuri mu rwanda?
c.Paul Kagame yivugiye ko abanyarwanda bahawe uburezi bubi bakivuka, none se ubu twavuga ko bahabwa ubuhe burezi?
d.Kagame yahawe igihembo cy’uko ateza imbere ubumenyi muri Afurika cya Next Eistems Forum ariko nta bitabo biba mu mashuri yu Rwanda.
e.Kagame yaba yaribagiwe igihe yajyaga avuga ati:” injiji n’izize amashuri.”
f.Perezida Kagame yavuze uko u Rwanda rwahuye n’urucantege ubwo rwimakazaga ikoranabuhanga.

2.Prof Romain Murenzi niwe wagize uruhare rwo gukundisha Perezida Kagame Siyansi.
a.Kagame yagaragaje ko ari injiji niba koko Prof Romain Murenzi ariwe wamuvunguriye ku ibanga rya Siyansi.
b.Nyiramongi nawe ngo yateje imbere abana b’abakobwa mu burezi mu Rwanda.
c.MINEDUC yahagurukiye kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu banyeshuri.
d.Nyuma y’imyaka 25 ntabwo ingengabitekerezo yagombye kuba ikirangwa mu mashuri mu Rwanda, niba ihari hari ikibazo gikomeye kirebana n’amateka y’abanyarwanda atandukanye.

3.PDC ntiramenya niba izongera kwifatanya na FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite.
a.Mukabaranga Agnès ashimangira ko ataramenye niba PDC izafatanya na FPR Inkotanyi nk’uko babikoze mu bindi bihe mu matora y’abadepite ya 2008, 2013 PDC yagiye yifatanya na FPR Inkotanyi, no mu matora ya Perezida.
b.Harya iyi ni ya Formule ya Kagame yo gusaranganya ubutegetsi?
c.Frank Habineza we avuga ko ishyaka rye Democratic Green Party of Rwanda gutotezwa.
d.Dr Frank Habineza, yavuze ko amateka y’u Rwanda atarwemerara kugira demokarasi nko mu bindi bihugu.
4.Ingano y’itabi ry’abo kwa Rwigara rigiye gutezwa cyamunara
a.Amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ rw’umuryango wa Rwigara Assinapol, ni yo yitezwe gutezwa cyamunara mu gitondo cyo ku wa 28 Werurwe 2018.

Exit mobile version