Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ati: “Ndaburira bamwe muritwe, turaza kubashyira aho bakwiriye”. None Joy Agaba baramwishe

Joy Agaba na Fred Gisa Rwigema

Umwicanyi ati ” Ndaburira bamwe muritwe, turaza kubashyira aho bakwiriye etc”. Musaza we, Gen Fred Gisa Rwigema, yabaye ikiguzi cyo kugera muri Village Urugwiro none undi nawe bamuzamuriyeho cya kiguzi rukarabankaba yivugiye ubwo aheruka kurahiza bamwe mu baminisitiri be bashya. Mwibukeko yivugiye ko kwica bitamutera isoni.

Ninde wavuga ko ibinyamakuru i Kigali n’ababamotsi ba FPR batamenyeko umuvandimwe w’umwe mubari muntwari z’igihugu yanigiwe mu nzu ubu akaba yaritahiye? uku guceceka guhatse iki? ese mushiki wa Rwigema ni rubanda rusanzwe rupfa ntibivugwe? naryadebe ngo n’umwuzukuru wa NGURUBE nategereje ko ribomborana ndaheba.

Imana iguhe iruhuko ridashira muvandimwe.

Ubwire Rwigyema ko Inkotanyi zitakibaho hasigaye Interahamwe zomurundi rwego ziyobowe nuwo yahaye amata akamwitura Amaraso. uwo yakuye kumuhanda agataro k’amagi karamwumiye kumutwe akaba amwituye kwica abamukunda bose.

Ayamaraso azasama umwakagara byanga bikunda.

Kabeja Luther

Exit mobile version