Abo bateye baturutse i Rubavu ni rya Kinamico rya Kagame se? Rubavu: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana, barindwi bahasiga ubuzima. Abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR bagabye igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, bakomwa imbere n’ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasiga ubuzima.
Ahagana saa saba z’ijoro, nibwo abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bakomeretsa umuturage umwe w’umunyarwanda, ingabo z’u Rwanda ziratabara zirasamo barindwi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yabwiye IGIHE ko abagabye iki gitero baje baturutse muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.
Habyarimana yagize ati “Abantu bitwaje intwaro bahuye n’abasikare bacu turatekereza ko ari FDLR bararasana, hapfuye ku mwanzi barindwi, twe nta wapfuye uretse umuturage umwe wakomeretse ku rutugu kandi nawe yari mu nzu, ni kwa kundi amasasu agenda akagera kure.”
Yakomeje agira ati “Abasirikare bacu nibo babashije kubarasa, bahasize ubuzima ndetse bajyana n’inkomere zabo, ntabwo twavuga ngo bari benshi ahubwo ni twa dutero baba bashaka kubuza amahoro abaturage baturiye umupaka, babambura ibyabo baba barihingiye ni bya bindi byo gutesha umutwe.”
Iki gitero cyabaye ahagana saa saba z’ijoro mu Kagari ka Rusura.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aho ibi byabereye haramutse inama y’umutekano yahuje abaturage. Ku ruhande rw’abateye bane bahaguye imirambo yabo yeretswe abaturage ngo barebe niba babazi. Bivugwa ko indi mirambo itatu yatwawe n’abo barwanyi.
Bari bafite ibyangombwa bigaragaza ko ari abaturage ba RDC birimo amakarita y’itora.
Col Muhizi Pascal uyobora brigade ya 301 ikorera mu Karere ka Nyabihu na Rubavu, yabwiye abaturage ko umutekano uhari kandi ko nta muntu uzabahungabanya ingabo zihari.
Ati “Abaturage ndabasaba ko mwakomeza gahunda zanyu murye munywe nta mwanzi wahungabanya umutekano w’u Rwanda nabaje mubonye isomo bahaboneye niyo bagaruka bikubye inshuro 10 ntacyo badutwara ingabo zacu zirakomeye.”
Imirenge ya Bugeshi na Busasamana ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikunze kugaragaramo ibitero biturutse muri iki gihugu cy’igituranyi.
IGIHE