Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ati: “Abo byahungabanyijeho gato batwihanganire”! None hagize abajya mu mihanda yabihanganira cyangwa yabarasa?

Rwanda – Coronavirus :Abahungabanyije n’impinduka “batwihanganire” – Kagame. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ku cyemezo gitunguranye cyafashwe na leta mu ijoro ryo ku cyumweru kivanaho umwanzuro wari wafashwe wo gusubukura ingendo hagati y’intara no kwemerera abatwara za moto kongera gusubira mu kazi kabo.

Icyemezo cyatangajwe mu ijoro ryacyeye cyatunguye benshi, bamwe barakinenga.

Mu gikorwa cyo kurahiza abaherutse gushyirwa mu butegetsi, Bwana Kagame yavuze ko mu bihe nk’ibi bidasanzwe ibintu bitagendera ku matariki gusa, ko bisaba gusesengura uko ibintu byifashe.

Yavuze ko iki mu minsi micye batangaza ibyemezo bishya bigamije gusubira mu buzima busanzwe.

Ati: “Abo byahungabanyijeho gato batwihanganire, birumvikana. Ibyo tugerageza gukora byose n’inzego zose dufatanyije ni ukugira ngo turebe ukuntu twahangana n’iki cyorezo.

“Ariko tukagenda tunashaka uburyo twasubira mu buzima busanzwe tumenyereye. Turakora ibishoboka, ibyo dushoboye gukora nta na kimwe tutagerageza”.

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo guhagarika ubuzima busanzwe (lockdown) hagakorwa ibyangombwa cyane gusa, ibihe byamaze ibyumweru bitandatu.

Izi ngamba zorohejwe kuva tariki 04/05/2020 ariko ibikorwa birimo amashuri, insengero, imyidagaduro, indendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali no gutwara abantu kuri za moto bikomeza gufungwa. Hashyirwaho n’umukabu utangira saa tatu z’ijoro.

Mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 370 banduye coronavirus 256 bayikize n’umwe yishe.

Exit mobile version