Nimuhorane Imana !
Ejobundi kuli 13/09/2019 mu muhuro w’abafundi bakuru b’icyama-gihugu FPR, Kagame yongeye kwiyerurutsa ngo « abagore b’i Rwanda bakomeje gukorerwa urugomo » ngo kandi « ikibabaje ibibi bakorerwa byihanganirwa n’abayobozi ; hari n’abayobozi ubwabo bagirira abagore nabi bitwaje umwanya barimo ».
Ni uko aharanga abakada bakuru ba FPR abatesha umutwe ! Amagambo nk’aya Kagame ayaterura mu rwego rwo gushuka abagore ngo bamushyigikire bivuye inyuma. Ararata ko ubu abagore ari bo benshi mu nzego za Leta ni uko mu ubwinjiracyaha bwo gutaha imitima y’abagore akabatongoza ati « abagabo banyu bose ni ibikoko nijye mugabo ukwiye umugore ! ». Mama shenge !
Banyarwandakazi, mutima w’u Rwanda, uyu munyagitugu yahereye cyera ababeshya, rwose narekere aho. Iyo yihandagaza ngo yubashye abagore kandi n’urw’iwe rurara rushya n’inyoni zo mu Rwanda ziramwamagana.
Kurata ko yagwije abagore mu nzego za Leta byo rwose nabiveho kuko abenshi yahaye imyanya ni ba « muka Runaka » n’inshoreke z’abakomeye, imizindaro itagize n’icyo imariye rubanda. Naho Kagame nyir’u Rwanda muli kamere ye, nta bambe yigeze agirira umugore, kandi nta n’ubwo yihishira : ejo ntiyise Prezidante Victoire Ingabire « akantu » kandi ari umubyeyi akaba n’umu leader !
Urukozasoni ! Naho abagore Kagame yishe, abo yagize imfubyi n’abapfakazi, ababoreye mu munyururu, abo ahejeje ishyanga n’aho yahahamuye ntawabavuga ngo abarangize. Nimuhaguruke tumusezerere !
Dr Biruka 15/09/2019