Mu mujyi wa Kamembe, mu kagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda haraye hatewe igissu cyo mu bwoko bwa ‘grenade’ nk’uko bamwe mu bahatuye babyemeza.
Aho yaturikiye ni mu mujyi hafi y’akabari ahari abantu benshi bari bamaze kurebera umupira w’u Rwanda na Ethiopia nk’uko umuturage witwa Jean Pierre Nshimiyimana wo muri aka kagari abivuga.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bane bakomerekejwe n’iki gisasu, kandi ubu iri gukora iperereza hashakishwa uwaba yateye iki gisasu.
Nshimiyimana utuye muri aka gace yabwiye BBC ko iki gisasu bagiteye imbere y’akabari hafi y’ahitwa ku muhanda wa kane mu gace bita ‘site’.
Uyu muturage avuga ko bakeka ko uwateye iyi grenade yashakaga kuyitera mu bantu bari mu kabari bamaze kureba umupira ariko ntabigereho neza.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi ‘grenade’ yatewe ahagana saa moya n’igice z’ijoro “ikomeretsa byoroheje abantu bane bahise bajyanwa mu bitaro”.
Mu kwezi kwa karindwi 2011, aha mu mujyi wa Kamembe hatewe igisasu cyo mu bwoko bwa grenade gikomeretsa abantu 21 nk’uko icyo gihe byatangajwe na polisi.