Abitwaje imbunda bateye Rusizi bakica abantu 2 bahise bahungira mu Burundi – RDF. Mu itangazo rigufi, Igisirikare cy’u Rwanda “Rwanda Defense Force-RDF” cyatangaje ko cyinjiye mu iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’abitwaje imbunda ahagana saa saba zo mu ijoro rishyira ku cyumweru, bugahitana babiri undi umwe agakomereka, abishe abantu ngo bahise bajya mu Burundi.
Mu itangazo RDF yasohoye, Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana warisinye ntiyasobanuye byinshi kuri ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, gusa ngo binjiye mu iperereza ryo gushakisha ababukoze.
Riragira iriti “Umwe mubishwe n’uwakomerekejwe bari ku irondo ku kigo nderabuzima, mu gihe undi wishwe yari umwana muto w’umuhungu w’imyaka 12.
Abagizi ba nabi bitwaje intwaro batabashije kumenyekana bahise bambuka bajya mu Burundi kuko ubu bugizi bwa nabi bwabereye hafi y’umupaka w’u Burundi. Iperereza ryatangiye kugira ngo abateye bakica abantu bamenyekane.”
Nubwo igisirikare cy’u Rwanda gisanzwe gifatanya n’izindi nzego z’umutekano, ndetse n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni gacyeya RDF itangaza ku mugaragaro ko irimo gukurikirana ubwicanyi buba bwabaye imbere mu gihugu, kuko akenshi biba biri mu maboko y’igipolisi.
UMUSEKE.RW