Polisi iravuga ko iri mu iperereza ku bantu bibye mu rugo rwa Ambasaderi wa Uganda Richard Kabonero, ruherereye mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo. Ambasaderi Richard Kabonero yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yitwaye ku bujura bwakorewe mu rugo rwe ndetse hagafatwa n’ukekwa.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Mata 2017, Ambasaderi Kabonero yagize ati “Ndashimira byimazeyo Polisi y’u Rwanda uburyo yashoboye gufata byihuse ukekwaho kwiba mu rugo rwacu.”
Yakomeje avuga ko ashimira abapolisi bari bayobowe na ACP Rogers Rutikanga, uyobora Polisi mu Mujyi wa Kigali, imbaraga nyinshi yakoresheje ngo babashe kugaruza ibyibwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yabwiye Izubarirashe.rw ko polisi ikomeje guperereza ngo imenye byinshi ku bijyanye n’ubwo bujura.
Yirinze kutubwira ibyari byibwe byagaruwe, atubwira ko amakuru arambuye aza kuyaduha nyuma y’iperereza, ariko hari amakuru dufite avuga ko mu bikoresho byibwe hashobora harimo amateleviziyo ya Flat Screen.
Mu minsi ishize Polisi iherutse gusubiza abaturage batandukanye ibikoresho byibwe byiganjemo iby’ikoranabuhanga, aho ibifata nyuma yo gukora umukwabu ikabyegeranya nyuma abaturage bakaza bakareba niba hari ibyabo birimo.
Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana, igihe cyose polisi yagira andi amakuru arenze ku yo yaduhaye turayabagezaho.
Izuba Rirashe