Nta ndorerezi EU izohereza mu matora ya Perezida w’u Rwanda. Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu bw’i Burayi (EU) wamenyesheje Komisiyo y’Amatora ko nta ndorerezi z’i Burayi uzohereza mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Rwanda muri Kanama 2017.
Kuwa Gatatu tariki 26 Mata 2107 nibwo ubuyobozi bwa komisiyo bwagiranye inama n’abahagarariye EU mu Rwanda, baganira ku myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuwa 4 Kanama ku baba mu Rwanda no kuwa 3 Kanama ku bari muri Diaspora.
Muri iyo nama nibwo Umuyobozi wa EU mu Rwanda, Michael Ryan, yamenyesheje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ko muri uyu mwaka nta ndorerezi zizava ku mugabane w’u Burayi zije gukurikirana amatora.
Ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yabwiye IGIHE ko EU ariyo yonyine yatangaje ko nta ndorerezi izohereza, mu gihe izizindi zizatangira gutumirwa kuri uyu wa 2 Gicurasi 2017.
Yagize ati “Nta mpamvu batubwiye, ngira ngo bafite ahantu henshi bakurikirana amatora, hari amatora za Kenya… ngira ngo bahisemo aho bajya.”
Munyaneza ati “Ubundi indorerezi ntekereza bavuze zitazaza ni abari i Burayi hirya no hino, ariko EU ifite ibihugu byinshi kandi bihagarariwe byose hano mu Rwanda. Kandi nubwo bataza n’ubundi nta tegeko rihari kugira ngo baze, nta n’icyo bihungabanyije ku matora.”
Mu bagomba kohererezwa amabaruwa harimo za ambasade zikorera mu Rwanda, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Imiryango yo mu biyaga bigari, imiryango itari iya leta ikorera mu Rwanda, Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa ndetse na Komisiyo z’amatora mu bihugu bifite intambwe bimaze gutera mu matora, nka Ghana n’ahandi.
EU ni umwe mu miryango yagaragaje impungenge kuri referendum yavuguruye Itegeko Nshinga mu Ukuboza 2015, yemeje ko Perezida Paul Kagame ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu. Uwo muryango wavugaga ko abaturage batahawe umwanya uhagije wo gusobanurirwa impinduka zakozwe mu Itegeko Nshinga ngo banatangeho ibitekerezo.
EU yatangaje ko nta ndorerezi izohereza, ariko nubwo ubutumire bwari butaratangwa, Umuryango w’ibihugu bikoreresha Icyongereza (Commonwealth) wo wamaze gutangaza ko uzazoherereza.
Imyiteguro y’amatora irakomeje
Munyaneza yavuze ko amatora akomeje kwitegurwa neza, amalisiti azakoreshwa mu matora akaba agiye kugezwa mu midugudu yose ngo buri muturage yirebe ko ariho, mu gihe kwiyimura hakoreshejwe ikoranabuhanga nabyo bikomeje.
Yagize ati “Guhera ejobundi ku itariki 6 kugeza kuri 28 Gicurasi, amalisiti dutoreraho azaba ari mu midugudu yose, kugira ngo abaturage baze barebe ko imyirondoro yabo yanditse neza, abashaka kwimuka bimuke bikosorwe.”
“Abantu bitabire ibyo bikorwa, cyane cyane abumva bazatorera aho batari basanzwe batorera, kuko ubu nicyo kibazo dufite, turabona hari abantu benshi batari aho bari basanzwe batorera ntitumenye neza iyo bagiye.”
Yavuze ko abantu bakwiye kwihutira kwiyimura bakajya ku ilisiti yo mu mudugudu bazatoreramo, kuko uburyo bwari bumenyerewe bwo gutorera ku mugereka butazemererwa abantu bose.