Site icon Rugali – Amakuru

Kagame asubije ubwenge ku gihe yemeye guhomba RwandAir! Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 11, ingendo zose z’indege zahagaritswe

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko mu Rwanda habonetse abandi barwayi batatu ba Coronavirus barimo umwe ukomoka mu Buhinde mu gihe abandi babiri ari Abanyarwanda; anatangaza ingamba nshya zafashwe na Guverinoma mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo zirimo ko nta ngendo z’indege z’abagenzi zizongera kuva cyangwa kuza ku butaka bw’u Rwanda mu gihe cy’iminsi 30.

Abanduye Coronavirus bagaragaye kuri uyu wa Gatatu barimo Umuhindekazi w’imyaka 37 wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe aturutse mu Mujyi wa Mumbai, washakanye n’umwe mu baherutse kugaragarwaho iyi ndwara mu Rwanda.

Hari n’Umunyarwanda w’imyaka 26 udaherutse ingendo mu mahanga, n’undi mugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 45 wageze mu Rwanda tariki 16 Werurwe aturutse mu Bubiligi anyuze i Addis Ababa muri Ethiopia.

Dr Ngamije yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo z’indege mu gihe cy’ukwezi mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo. Ni mu gihe umubare munini w’abarwayi bose bamaze kugaragarwaho nacyo, ari abari baherutse mu ngendo mu bihugu kirimo.

Yagize ati Ati “Bigamije kwirinda ko abanyamahanga cyangwa Abanyarwanda baturuka mu bihugu bifite iyi ndwara bagumya kuza kuko uhereye ku murwayi wa mbere kugeza ku wa 11 abenshi muri bo ni abafite ingendo muri iyi minsi ishize guhera muri Werurwe.’’

Bitewe no kuba ibimenyetso bya Coronavirus bigaragara hagati y’iminsi 2-14, hari abinjiye mu Rwanda, indwara igaragarira bamaze kuhagera kandi bari basuzumwe, ibipimo bikerekana ko nta kibazo.

Yakomeje ati “Ubwo rero ntabwo twareka indege ngo zikomeze kuza zizana abantu bavuye mu bihugu birimo indwara akenshi bamwe baza badafite n’ibimenyetso ahubwo ugasanga ikimenyetso bigaragriye mu Rwanda yatangiye no kwanduza abandi bantu.”

Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 18 Werurwe 2020 ryo rivuga ko izi ngamba zafashwe zizamara iminsi 30 ishobora kongerwa.

Rigira riti “Mu kurushaho kwirinda ikwirakwiza rya Coronavirus, hahagaritswe ingendo z’indege ziva cyangwa zijya mu Rwanda, harimo na RwandAir, zinyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali. Ibi bizatangira gukurikizwa guhera tariki ya 20 Werurwe saa Sita z’ijoro.’’

Rikomeza rivuga ko indege zitwara imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zizakomeza gukora nkuko bisanzwe.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko mu gihe cy’iminsi 30 izo ngendo zihagaritswe bizafasha kumenya abanduye bose bitabweho hativanzemo abandi bava hanze.

Uretse gutangaza imibare y’abanduye Coronavirus, Minisante hari abandi bantu iri gusuzuma biganjemo abahuye n’abanduye.

Dr Ngamije yakomeje ati “Muri bo abenshi ni abaturutse hanze, bafite urugendo bakoze baturutse mu bihugu birimo iyi ndwara baza mu Rwanda mu gihe gito. Uko tubikurikirana iyo urebye abantu umuntu yagiye ahura na bo usanga umubare atari muto. Bose ntibanganya umubare ariko usanga hari ufite abantu benshi tugomba kubanza kumenya tukabaganiriza tukamenya uburyo bahuye.’’

Yavuze ko bose bafite amazina, telefoni n’imyirondoro yabo ku buryo babasuzuma bihoraho.

Coronavirus byemejwe ko yageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo yatahurwaga ku Muhinde ukorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda. Kuri ubu umubare w’abarwaye Coronavirus wageze kuri 11, abanduye mbere bari kwitabwaho mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge kandi bameze neza.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Minisante yashimangiye ko mu gihe Coronavirus yakomeza gukara, ibyumweru bibiri [kuva ku wa 14 Werurwe 2020] byo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi byashyizweho mu guhangana nayo bishobora kongerwa.

Iti “Igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero gishobora kongerwa ndetse kigashyirwa no ku zindi nzego bitewe n’uko icyorezo kigenda gifata intera.’’

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo gufunga amashuri, insengero n’ibikorwa bihuza abantu benshi ndetse abakozi bashishikarizwa gukorera mu mu ngo aho bishoboka no kugabanya ingendo mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Inzego z’ubuzima zitanga inama ko ugaragaweho ibimenyetso bya Coronavirus yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

OMS yemeje ku wa 11 Werurwe 2020 ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije Isi bitewe n’uburyo umubare w’abandura iyo ndwara wiyongera ubutitsa, kuva yaboneka mu Bushinwa mu Ukuboza 2019.

Coronavirus imaze guhitana abantu 8,790, mu gihe abayanduye magingo aya bagera ku 213,541, muri bo 84,314 barayikize.

 

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 11, ingendo zose z’indege ziva n’izinjira mu Rwanda zahagaritswe

 


Exit mobile version