Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ashishikajwe no kwibonera amafaranga ava muri Coltan ntabwo ashishikajwe n’ubuzima bw’abayicukura!

 Byanditswe na Vincent Nsengiyumva

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Gaze na Peterole mu Rwanda, kivuga ko Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira imbaraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bukava mu buryo bwa gakondo hagakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhaga, mu rwego rwo kongera umusaruro no kwirinda ibyago ku bakora ubucukuzi.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2018, ubwo bamwe mu bacuruzi bakomeye ba koruta (Coltan) n’abatunganya ibiyikomokaho ku rwego rw’Isi, basuraga ikirombe gicukurwamo Coltan mu murenge wa Karenge i Rwamagana, ahanubatswe uruganda ruyiyungurura rukayitandukanya n’itaka.

John Kanyangira ushinzwe ubugenzuzi bw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuvana ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwa gakondo bugakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kongera umusaruro.

Yagize ati “ Leta iri gushishikariza abacukuzi gukoresha uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga, bagakorana n’abashoramari bakazana inganda n’imashini ziyungurura.Bizongera umusaruro kuko aho bakoresha uburyo bwa gakondo amabuye menshi atakara.”

Akomeza avuga ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwitezzweho umusaruro uri hejuru ndetse n’umutekano usesuye w’abakozi.

Ati “ Iri koranabuhanga ryitezweho cyane cyane kongera umusaruro, umutekano w’abakozi ndetse no kubungabunga ibidukikije.”

Jean Malick Kalima, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda buri gutera imbere.

Yavuze ko Leta iri gushyiraho gahunda zorohereza abacukura amabuye y’agaciro bikaba bitanga icyizere cy’iterambere ry’ubucukuzi.

Ati “Leta iri kugenda ishyiraho gahunda y’ukuntu ubucukuzi bwakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko, icyo gituma amabanki agira icyizere cyo guha abashoramari b’abanyarwanda inguzanyo.”

Hakizimana Jean Bosco uyobora Kompanyi yitwa H&B Mining Company ltd icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, avuga ko uburyo bugezweho bwatangiye gukoreshwa muri iyi kompanyi bumaze gutuma bagaruza toni 6 zari zaratakaye mu bisigazwa ubwo bakoreshaga uburyo bwa gakondo.

Ati “ Ubucukuzi bwa gakondo twari tubumazemo imyaka 7. Ubu turi gusubira mu bideshi twari twarajugunye, none kuva uruganda rwatangira tumaze gukuramo toni zisaga 6 za Coltan.”

Anemeza ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwatumye impanuka zigabanuka ku buryo bugaragara.

Inganda zigera ku 10 nizo zimaze gutangira gukora mu Rwanda hose, bikaba byitezwe ko zizagenda ziyongera uko abashoramari bazakomeza gushora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

U Rwanda nicyo gihugu gicukura koruta nyinshi ku Isi, aho rwihariye 60%. Mu mwaka wa 2017/2018 mu Rwanda hacukuwe toni zirenga 2 000, hakaba hari intego ko ziziyongera zikaba toni 2500 muri 2018/2019.

Koruta ikoreshwa mu gukora ibikoresho bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga nk’amatelefoni, mudasobwa, ibikoresho by’imodoka, moteri z’indege, n’ibindi bikoresho bitanga ingufu.

Umwihariko wayo kandi ni uko ariyo ivamo icyuma gikomeye kuruta ibindi byose bishyirwa mu muntu nk’insimburangingo akenshi nk’amaguru.

Exit mobile version