Ese Kagame ajya gushimuta Violette Uwamahoro akabihakana abongereza bamubajije aho ari hanyuma abonye bagiye kohereza abantu n’ibikoresha byo kumenya aho yaburiye maze agahita abwira polisi ye ngo ibeshye ko ariyo yamutaye muri yombi, yibwiraga ko bizarangira nkibyo yakoreye ba Maj Ruzindana, Maj. Cyiza n’abandi?
Dore inama nagira Kagame. Ndiwe nahita ndekura Violette Uwamahoro maze ngasohora itangazo nitakana polisi mvuga ko yakoze amakosa ndetse ngahita mpindurira bamwe muri polisi imirimo cyangwa nkabirukana. Ibi nibyo byatuma atekinika abongereza nta nkomy. Naho kubeshyera no kujyana Violette Uwamahoro mu nkiko bizamukoraho kuko bizamwambika ubusa ndetse binamubyarire abanzi benshi mu Bwongereza.
Iyumvire nawe Faustin Rukundo, umugabo wa Violette Uwamahoro aho asobanura uko umufasha we yafashwe n’ingufu leta yu Bwongereza yakoresheje kugirango Kagame n’agatsiko bemere ko aribo bamufite:
Francis Karasira