Site icon Rugali – Amakuru

Kagame aseka abandi ngo bita abazungu BA PAPA, kuki we yikuramo?

Hari igihe Kagame avuga ibintu akibagirwa ko ariwe ubwe ari kuvuga. Numvise aya majwi aho aseka bagenzi be bo muri Africa ngo bita abazungu ba Papa noneho nibaza uburyo we yakwikuramo mu gihe adashobora kumara ibyumweru bibiri atagiye hanze kureba abo bazungu dore ko iyo atabagira ubu aba yaravuye k’ubutegetsi.

Ibi kandi yabivuze nyuma yo kunenga aba bagenzi be ko bashimishwa no kwifotoza iyo za Paris cyangwa bagira ibibazo bakaba ariyo birukira. Ariko ubaze aho yifotoza ntiwashidikanya umuntu akubwiye ko Kagame ariwe mu perezida wa mbere muri Africa ukunda amafoto no kwifotozanya n’abazungu b’ababaherwe n’abategetsi:

Exit mobile version