Umwuka mubi wongeye kuvuka mu mutwe wa M23
Umwuka utari mwiza wongeye kuvuka mu mutwe wa M23, nyuma y’uko uwigeze kuba Umuyobozi wawo, Jean-Marie Runiga atangarije ko ubu ari ishyaka ryemewe n’amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), aho wahinduye izina ukitwa Ihuriro riharanira agakiza ka rubanda ‘Alliance pour le Salut du Peuple’ (ASP).
Icyemezo cyo kwandika ishyaka ASP cyafashwe kuwa Gatatu tariki ya 1 Kamena, nyuma y’amabwiriza ya Minisitiri yo kuwa 30 Gicurasi yashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe wungirije, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Evariste Boshab.
Mu Ugushyingo umwaka ushize, nibwo Runiga yari yatangaje ko yiteguye kwitabira ibiganiro byari byahamagajwe na Perezida Joseph Kabila ndetse anagaragaza ko yifuza gushinga ishyaka ASP.
Iki cyifuzo cye ariko cyaje guterwa utwatsi mu Ukuboza na Minisiteri y’Umutekano.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ivuga ko ariko nubwo nyuma y’amezi atanu iri shyaka ryaje kwemerwa nta hantu na hamwe mu iteka rya minisitiri w’intebe hagaragara izina Jean Marie Runiga.
Iri teka rivuga ko ASP yashinzwe n’abantu batatu barimo umwe mu bahoze mu mutwe wa M23 ari naho itangazamakuru ryahereye rivuga ko uyu mutwe wahindutse ishyaka rya politiki.
Nyuma y’umunsi umwe gusa hatangajwe ko M23 yemewe nk’ishyaka rya politiki, umuyobozi w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa kuri ubu uri mu buhungiro muri Uganda yabiteye utwatsi avuga ko ari ibinyoma.
Bisimwa yabwiye RFI ko ahubwo ibiganiro hagati ya M23 na leta byasubukuwe kugira ngo barebere hamwe uburyo amasezerano ya Nairobi yakubahirizwa.
Bisimwa niwe muyobozi wa M23 wemewe kandi ni nawe washyize umukono ku masezerano ya Nairobi agamije kugarura amahoro mu karere.
Kugeza ubu haribazwa niba minisiteri y’umutekano izi neza ko Runiga ariwe wihishe inyuma y’ishingwa ry’ishyaka ASP dore ko umwaka ushize ariyo yari yateye utwatsi icyifuzo cye.
M23 ni umutwe wavutse mu 2012 ugizwe n’Abanye- Congo biganjemo abavuga Ikinyarwanda. Izina ryawo ryaturutse ku itariki ya 23 Werurwe yasinyweho amasezerano y’amahoro, abawugize bashinjaga leta ya Congo kutayubahiriza.
Umuryango.rw