Site icon Rugali – Amakuru

Kagame arinuba ko afite abaturanyi babi ariko amenye ko ariwe MUBI kubarusha

Urwishigishiye ararusoma! Nareke kwica no guhiga abanyarwanda hirya no himo kuko nareba nabi mu minsi iri imbere abanyarwanda tuzaba dukandagira hacye. Kuri Kagame ibyo byose n’ukubeshya no kubeshyera abandi. Kumva ko adashobora gukosa no guhemukira abandi. None se aragira ngo abarundi bakore iki? Bakomeze batege amajigo akubitemo kugeza ayamennye?

Uganda yari yaramwihoreye yarahagize uburimiro bwe none aho bamufatiye umugambi wo kumuhagarika nibwo atangiye kurira no kuvuza iyabahanda! Ese yibwira ko ko we mu mitsi ye hatembamo ubuki? Ese yibwira ko ari we wenyine uzi kurasa, gufunga cyangwa gushimuta?

Nashinyirize rero kuko ibyo yakoreye abandi nawe igihe kirageze ngo yishyure. Ikimbabaza n’abavandimwe bacu bazabihomberamo kubera ko we yifitiye indege eshatu iyo agize icyo akeneye araguruka akajya kugishaka.

Ijambo Kagame yavuze uyu munsi ntaho ritaniye nibyo wa mwuzukuru wa Ngurube yirirwamo kuri Facebook na Twitter gusa aho bitandukaniye nuko yabivugiye kuri radio Rwanda imbere y’imbaga y’abanyarwanda. Ese Kagame arumva nka South Africa yabigenza gute nyuma yaho bayitukiye minisitiri w’ububanyi n’amahanga Lindiwe Sisulu? Narabivuze umunsi Kagame azagwa azahanuka nka nkuko ibuye rimanuka iyo uriteye uri hejuru, nta feri kandi iyo ryikubise hasi rirababaza.

Exit mobile version