Uko iminsi igenda niko imivumo ya Kagame yubugizi bwe bwa nabi ishyirwa ahagaragara nabanyarwanda.
Mwene Rutagambwa muriyiminsi ahangayikishijwe nikitwa ubutabera bwo mu Rwanda kuko ashaka kwereka Isi ko mu Rwanda harubwisanzure mumanza nyamara ntibimworohera kuko niwe ufunga agashaka kwerekana ko atariwe wafunze ibi bigora cyane abacamanza bagaca imanza bagendeye kuko ari Kagame wafunze.
Imanza za Tom Byabagamba Rusagara na Joël Mutabazi nizimwe zihangayikishije Kagame kuko amahanga azikurikirana uko bwije nuko bukeye.
Izi manza zivugirwamo byinshi kuburyo bimwe byambika isura ya leta ya Kagame uko yabayeho n’uko ikora, imyanzuro yizi manza cyera ishobora kuzashyirwa munzu ndanga mirage z’u Rwanda.
Imanza zabayoboke ba FDU nazo zihangayikishije Kagame Paul kuko zihuzwa nishimutwa ryabayoboke ba FDU ndetse n’impfu zabayoboke bir’Ishyaka, ibi nikigeragezo gikomeye kuri Kagame kuko abanyarwanda ntibasiba kwibutsa ko abayoboke bir’ishyaka bishwe kandi iperereza ritigeze rikorwa.
Kagame ahangayikishijwe nikibazo cy’imipaka y’u Rwanda nibihugu ahana imbibi kubera kwivanga muri politiki zibihugu byahandi.
Imipaka ya Uganda na Burundi kuruhande rw’u Rwanda ntakinjira ntanigisohoka ibi kugirango bikemuke ntibizoroha nagato.
Ikindi kiyongereye kumipaka y’u Rwanda na Congo ni indwara ya Ebola yagaragaye muri Goma ndetse impungenge zikaba zatangiye kumvikana no muri Gisenyi.
Umupaka wa Goma na Gisenyi n’ubwo udafunze nta munyarwanda winjira Goma.
Aha niho hari hasigaye hari amahahiro.
Tugarutse kuriy’indwara ya Ebola nuko icyemezo cyafashwe numuryango wa OMS cyo kwemeza ko Ebola arikiza gikomeye bigomba kugira ingaruka zubukerarugendo kubihugu bituranye nahavugwa iyi ndwara.
Kagame kandi ahanganye nikibazo yahuriye nacyo muri Angola aho yasabwe gushyikirana na Uganda we akihutira guhindura ba Ambasaderi bazajya gutobanga imishyikirano yasabwe.
Kagame ahanganye nanone nikirego gikomeye Umwali Diane Shima Rwigara yamugejejeho cy’iyicwa rya abarokotse genoside yakorewe abatutsi.
Ibi bintu tuvuze hejuru bikomereye mwene Rutagambwa kuburyo kubyivanamo bitamukundira ahubwo uko tuzi Kagame azabikemuza kwica!!!.
Mwene Rutagambwa tugarutse inyuma gato nanone ahanganye nikibazo gikomeye cy’ubukene mu banyarwanda ndetse nubushomeri buteye ubwoba murubyiruko.
Kagame Paul arimo kwica hirya nohino mu Rwanda kuburyo kumunsi abanyarwanda bicwa biteye ubwoba nagahinda!!!.
Ese umuti wibibazo nukwica OYA
RNC France