Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ari mu migambi yo kubika urusyo ku munzi zo mu nkambi ya Kiziba

Umugambi wo kubeshyera imunzi zo mu nkambi ya Kiziba watahuwe. Kagame iyo yakwitumye ntaco atakora ngo akubikeho urusyo. Imunzi zo mu nkambi ya Kiziba ziratabaza hakiri kare zivuga ko igipolisi cya Kagame kirimo kugenda gishyira ibikoresho bya gisirikare mu mpande zitandukanye z’inkambi ya Kiziba.

Iki gikorwa kikazakurikirwa no gusaka inkambi maze leta ya Kagame n’igipolisi ke babone uko bagereka urusyo ku mpunzi za Kiziba.

Kagame amenye ko urwo rusyo imunzi zanze kurwikorera akaba ariyo mpamvu zitabaje hakiri kare kugirango Kagame natangira gusakuza ko imunzi zo mu nkambi ya Kiziba zifite intwaro abantu bazamenye ko ari ibinyoma.

Leta ya Kagame iranze ikomeje kuba leta y’ikinyoma. Hano umuntu yakwibaza ariko buriya Kagame yumva ko ikintu cyose cyubakiye ku kinyoma gifata koko? Ni nko kubaka inzu ku musenyi.

Kagame n’igipolisi ke bagamije guharabika isura y’imunzi zo mu nkambi ya Kiziba ariko umugambi ni uw’Imana ntabwo ari uw’abantu. Ubwo arashaka gukomeza kubafungira muri iriya gereza ifunguye ngo ni u Rwanda

Exit mobile version