Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ari kuzerera muri Hong Kong! Nta gisinzira iyo ari mu Rwanda

Ndarangisha Perezida Kagame W’u Rwanda, Ubu Abanyarwanda Ntibazi Iyo Aherereye. Barahangayitse Cyane. Perezida w’u Rwanda, mu gutangiza umwiherero wa 16 uheruka gusozwa, yatangaje abanyarwanda ubwo yavugaga ko asigaye yarabaye inzererezi, kandi ko noneho agiye kumena amabanga. Byombi yabivuze adategwa, abajyaga bavuga ngo baramutuka bamwita inzererezi, nibumvire aho. Nubwo abikora bwose, kandi adateze kubireka, kubera inyungu nyinshi abivanamo, ariko azi neza ko nta kintu gifatika bizanira abaturage. Iyaba atari abizi ntaba yarabivuze asa n’uwihohora, nubwo bikunze kumuba kure.

Bidateye kabiri ariko, mu gihe abanyarwanda bari bamaze kubyumva, bari biteze ko agiye kwisubiraho, yarongeye ahengera bose basinziriye aranyerera arigendera. Ubu n’uwabaza Minisitiri we w’Intebe we, cyangwa Perezida wa Sena n’uw’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, nta n’umwe wakubwira aho aherereye. Amaze hafi icyumweru n’igice yongeye kwigira muri za ngendo we amenyera impamvu wenyine.
Yanyuze he?
Yarabanje abareba ku maso yinyabya i Nairobi, mu nama ya One Planet Summit, yahabereye guhera tariki ya 14 Werurwe 2019, ikaba ari inama ya 13 yiga ku bijyanye n’imihandugurikire y’ibihe, yari yanitabiriwe na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron; ayirangije aranyerera kugeza n’uyu munsi twandika iyi nkuru nta wuzi aho aherereye, ndavuga ku banyarwanda b’imbere mu Rwanda, kuko n’ubusanzwe ntibajya bamenyeshwa igihe agendera n’igihe agarukira. Ariko ku bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, ubu bazi ko yibereye i Hong Kong. Arahakora iki ? Nta we ukizi.
Ariko ikibabaje muri ibi, ni uko, kubera kudasobanurira abanyarwanda icyo akoresha amafaranga y’igihugu mu ngenzo zidafite icyo zimariye abaturage, ubu u Rwanda rurimo kubona imyenda itagira ingano yirunda ku mutwe wa Guverinoma nta bisobanuro. Imyenda y’iki gihugu idahwema kwiyongera, kubera ugucunga bije ya Leta nk’umutungo bwite wa Perezida, birimo gutera ibyuho bikomeye; kabone nubwo inzego z’imari zitaakuma zikemeza ko u Rwanda ngo ruhagaze neza ku rwego rw’ubukungu. None se wagira ngo bavuge iki ko na bo baba barumiwe.
Tugarutse kuri uru rugendo rutazwi rwajyanye Kagame muri Hong Kong, biramworoheye kuzabwira abo azabasha kubivunguriraho, ko rwari urugendo rwo guhaha, cyane ko abantu bamenyereye ko kiriya gice cya Hong Kong ari igice cyakataje mu bukungu. Nyamara umubajije uti Minisitiri mwajyanye ngo asinye amasezerano ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda ni nde, ntiyamukwereka, kuko ntawe koko. Bikaba bivuze ko urugendo nka ruriya , rw’Umukuru w’Igihugu, rudafite abamuherekeje, ruba ruhishe byinshi.
Aha niba nibeshya hazagire uzambwira Minisitiri nde bajyanye i Hong Kong, kubera ko amakuru dufite y’abakurikiranira hafi ingendo ze, bamubona ari wenyine n’abanyemari banyuranye, bivuga ko yibereye mu nduruburi ze. Ariko umunsi w’ejobundi (ku cyumweru, tariki 17 Werurwe 2019) indege yerekeje mu Budage, i Frankfurt, ntawamenya niba yari ayirimo, cyangwa niba  izagaruka kumufata.

Indege ya P.Kagame, Gulfstream G650, ifite numero yo muri Ireland EI-LSN

Ibi ntibyari kuba igitangaza, iyo izo ngendo zitagiraga inkurikizi ku ngengo y’Imari, aho u Rwanda rugomba kwishyura amafaranga agomba kumutunga n’abagomba kumurinda, tutibagiwe ariko agenda ku ndege akodesha u Rwanda. Nyuma yo kugaragariza abanyarwanda ko indege ya Kagame aheruka kugura miliyoni zisaga 70 z’amadolari, yo mu bwoko bwa Gulfstream G650, ifite numero yo muri Ireland EI-LSN, kandi yaje isanga izindi, yayobeje uburari akayiteza irangi ry’utubara tutagaragara neza (amafoto), wapfa kwegeranya n’utugize ibendera ry’u Rwanda, ariko tutagaragara neza kandi tutagira ikirango cy’u Rwanda na kimwe tugaragaza, wakeka ko yagiye yumva ibyo amaradiyo akorera hanze y’u Rwanda yagiye avuga kuri iriya ndege, agaragaza igihombo kitagira ingano ateza u Rwanda, maze agerageza gusa nk’uyegeranya n’indege yaba ari iy’igihugu, bityo igatwara n’Umukuru w’Igihugu.
Ariko se ni ko bimeze, ubu ntikodeshwa ku ngengo y’imari ya Leta?Ese nka buriya Minisitiri w’Imari azasobanura ate ko yagiye akodeshereza indege Umukuru w’Igihugu, kandi akaba ari na we aha ubwo bukode? Ese azasobanura ate ko amafaranga ziriya ndege zimaze gutwara mu ngendo zitagize icyo zimariye igihugu, atashoboraga kugura indege ya Perezida w’u Rwanda, bikaba aho bizwi ko hari indege y’Umukuru w’Igihugu n’uzamusimbura akazayikoresha?
Baribeshya abatekereza ko ibintu nka biriya bizasibangana gusa.
Azagaruka ryari?
Ibi ngo ni ibanga ry’umutekano we, ngo nta muntu ugomba kumenya igihe yagarukiye mu Rwanda, ukagira ngo ikoranabuhanga ntiryateye imbere, iyo abona abantu bakurikira umunota ku munota uko indege ye iguruka. None se umuntu ushobora kuyikurikirana bimeze gutyo, ntaba anazi igihe yahagurukiye asubira mu Rwanda? Mureke kubeshya abanyarwanda ku nyungu zanyu bwite, ibyo ari byo byose amateka azaca urubanza.

Indi ndege ya P.Kagame aha yari ku kibuga cy’indege i Kigali, muri parikingi ya VIP.

Ahubwo mu gihe nari ncyegeranya ibitekerezo, nsomye mu kinyamakuru the Rwandan, Perezida Kagame yimukiye i Gabiro kubera ubwoba! | Umunyarwanda  cyasohotse kuri 18 Werurwe 2019, inyandiko ifite umutwe ugira uti: Perezida Kagame yimukiye i Gabiro kubera ubwoba, aho kivuga  ko Kagame, kubera ko yategereje icyo Museveni yavuga ku gufunga umupaka ku ruhande rw’u Rwanda, akakibura; akaba yibuka ko abasirikari bakuru bavanye muri Uganda yabirukanye, abandi akabigizayo uko ashoboye, maze akikikiza abato batagize icyo bazi ku ntambara batangiriye muri Ugana; ibi rero ngo bikaba bimutera ubwoba, ko yajya kubona akabona Museveni afatanyije n’abo basirikari bakamuhitana, akaba ari yo mpamvu yirarira mu kigo cya Gabiro ngo hari ibibunda binini. Gusa icyo yirengagiza ni uko izo mbunda zirashishwa n’abantu, kandi ko bidakomeye na bo kubacengezamo icyo bakora. Ibi rero bikaba binasobanura izi mpamvu ze zo kuzerera adashaka kuba mu Rwanda. Agira amahoro n’ituze iyo ataraye mu Rwanda.

Indi ndege ya gatatu ya P.Kagame

Sintinda cyane kuri iyi nyandiko, kuko nzi neza ko abanyarwanda b’imbere mu gihugu babujijwe gutekereza, kwibaza no kwisubiza; ariko rero bagomba kumenya ukuri, bakamenya ko Perezida wabo adakora nk’abandi bafite inshingano nk’ize. Akaba ari na yo mpamvu kubateranya n’abaturanyi bimubangukira, kuko buri gihe aba yifuza ko abanyarwanda bafungiranwa mu bujiji bw’imbere mu gihugu, ntibamenye ibikorerwa ahandi.
Nta kubafungirana kubangutse rero, kurusha gutuma badashobora gusohokera mu bihugu by’abaturanyi. Nagaruka azongera areba ahandi abateranyiriza, maze abatuke amaze kubabwira ko ibyo yagombaga gukora afite abo aba yabisigiye, ngo akajya kuzerera. Si byo se koko, ahubwo abo abisigira baba bazi ko bacunze neza ibyo yabasigiye, ko tubona kandi tukumva, buri mwaka mu Mishyikirano no mu Myiherero, nta n’umwe acira akari urutega: bose baba batarashohoje inshingano zabo, ngo kubabwira ni nko kugosorera mu rucaca; bose bagategereza Andrew Mwenda ngo aze abatambazarire.
Koko aho ni ho u Rwanda rugeze, aho rugira umuntu ukora abandi basinziriye, kandi na we agakoresha ubumaji, kuko aba adahari? Muracyafite umukoro muremure, nimukenyere murumye, kuko agiye kugaruka mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri. Mutegure amatwi yo kumva ibitutsi n’ubwishongozi, nabirangiza yongera mu ma saa munani y’ijoro yiyurire Gulfstream G650, yongere ajye kwizererera, indege igwize umutungo, nyuma y’ukwezi ahembwe bityo bityo, kugeza igihe abanyarwanda bazatekerereza bagasanga ibyo birambiranye. Nibiba bitabaye ibyo, muhame mwibere twibanire. Gusa muri uko kubana, muzasanga abagerereye, ku buryo hazahonoka bake.
Tugisoza iyi nkuru tumaze kumenya ko indege itwaye P.Kagame biteganyijwe ko isubira i Kigali uyu munsi aho biteganyijwe ko igera mu ma saa 17h00 niba nta handi hantu anyuze kuko ubu ari mu nzira ataha.
Nimukomere.
Emmanuel Senga
Exit mobile version