U Rwanda rwasabye u Bwongereza ibisobanuro ku cyagendeweho hakumirwa abagenzi baruturutsemo. Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko itumva impamvu u Bwongereza bwashingiyeho bufata umwanzuro wo gukumira abagenzi baruturutsemo rugategeka ko batemerewe kwinjira muri iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVI-19, isaba guhabwa ibisobanuro.
Ku wa 28 Mutarama nibwo u Bwongereza bwatangaje ko abagenzi baturutse mu Rwanda, u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu cyangwa abahanyuze mu rugendo, batemerewe kwinjira mu bihugu biri mu bwami bw’u Bwongereza.
Iki gihugu cyavuze ko uyu mwanzuro ushingiye ku buryo bwo guhagarika ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse muri Afurika y’Epfo. Gusa ubwo bwoko bushya bw’iki cyorezo ntibwigeze bugaragara mu Rwanda.
Ni umwanzuro utarakiriwe neza n’abanyarwanda ndetse n’abandi bantu bakurikirana uko ibihugu byitwara mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus wanaje hashize umunsi umwe u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu byo ku Isi byashyizeho ingamba zikarishye mu kurwanya COVID-19.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mutarama 2021 rivuga ko ingamba rwashyizeho yaba mu “gupima, kugenzura, gukurikirana ababa barahuye n’abanduye, kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo, kuvura ndetse no gutanga amakuru ku cyorezo” zoze zikorwa mu mucyo kandi himakajwe n’imikoranire n’izindi nzego.
Rikomeza rigira riti “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bisaba ikizamini cya PCR cy’uko umuntu atanduye COVID-19 ku bagenzi bose bahaguruka hamwe n’abandi barunyuramo berekeje mu bindi bihugu.”
Rivuga kandi ko u Rwanda rutigeze rukumira abagenzi baturutse mu Bwongereza mu Ukuboza 2020 ubwo byatangazwaga ko habonetseyo ubwoko bushya bwa Covid-19.
U Rwanda kandi rusobanura ko ibihugu byashyizwe n’u Bwongereza kuri lisiti y’ibifite abaturage batemerewe gukorerayo ingendo, amakuru yabyo y’uburyo byitwaye mu guhangana n’iki cyorezo adatanga umucyo bishingiye kuri siyansi nk’impamvu yo kuba rwarakumiriwe.
Riti “Guverinoma y’u Rwanda itegereje kwakira ibisobanuro ku cyo Guverinoma y’u Bwongereza yagendeyeho ifata uyu mwanzuro.”
Ibihugu 33 nibyo u Bwongereza byashyize ku rutonde rw’ibyo abaturage babiturutsemo batemerewe gukorera ingendo mu Bwongereza.
Usibye u Rwanda, ibindi bihugu bya Afurika biri kuri uru rutonde ni Angola, Botswana, Burundi, Cap Vert, RDC, Eswatini, Lesotho, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.
Ibindi byashyizwe kuri uru rutonde ni ibyiganje muri Amerika y’Epfo harimo Argentina, Bolivie, Brésil, Chile, Colombia, Equateur, Guyane Française, Guyane, Panama, Paraguay, Peru, Portugal (harimo n’ibirwa bya Madeira na Azores), Suriname, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Uruguay na Venezuela
U Bwongereza ni igihugu cya gatanu ku Isi cyibasiwe n’icyorezo cya Coronavirus aho gifite abantu 3.796.088 bamaze kwandura mu gihe abamaze gupfa ari 105.571 barimo 1.200 bapfuye mu masaha 24 ashize.