Site icon Rugali – Amakuru

Kagame aravuza induru Kayumba atarahaguruka umunsi yahagurutse umenya azarira!

Iby’iwacu nge bijya bintangaza dufite RDF ifite imbunda yivugira ko zikomeye ariko barangiza bagashora abaturage ku marondo n’ibibando gucunga umutekano … mumfashe kumva ibi bintu! Ni gute abantu babona inyeshyamba zifite imbunda wowe ugasaba abafite inkoni kuzikumira?

Ibi binyibutsa mbere ya 94 abataragiye kuri bariere babigiriyemo ibibazo ariko nabazigiyeho nyuma Gacaca zarabibaryoje karahava … harya ubu tuzagira ryari Leta ubwira OYA ikakubaha ikareka kuguhatira ibigushyira mu kaga?

Iyo mbise ibigwali muransarana hano ariko nibyo pe! kuko nibuka Kabarebe yidoga ngo uwatera u Rwanda nta saha yamara mu Rda none nyuma y’amezi bavugwa za Nyamagabe kwa Rurayi bageze no mu burengerazuba ubwo twitegure ko hagiye guhindurwa governor.

P.S: Mpora nifuza ko u Rwanda rutekana rukazira intambara ariko biragoye n’iyi Nkotanyi iruyoboye kuko ntishaka kumva abo batumva ibintu kimwe

#WeNeedChange

Pam Philios

Exit mobile version