Intumwa z’u Rwanda na Uganda mu nama ya gatatu ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Intumwa z’u Rwanda na Uganda zigiye guhurira mu nama ya gatatu yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda, agamije guhosha umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
Ni inama ibimburiye izaba ku wa 21 Gashyantare 2020, ikazahuza Perezida Paul Kagame na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, ku mupaka wa Gatuna.
Intumwa z’u Rwanda ziraba ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, mu gihe iza Uganda ziraba ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Sam Kutesa.
Ku wa 2 Gashyantare nibwo Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda, baheruka guhurira mu nama yiga ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza.
Ni nyuma y’ibibazo u Rwanda rwagaragaje by’uko Uganda ihohotera Abanyarwanda, bagafungwa binyuranyije n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo; ko Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ikabangamira ubucuruzi bwarwo.
Ni ibikorwa byagejeje aho mu ntangiriro z’umwaka ushize, u Rwanda rwasabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo.
Ubwo habaga iyo nama ya gatatu yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, RDC na Angola, mu nyandikomvugo yayo, ku ngingo ya karindwi hagaragaramo ko hafashwe imyanzuro itanu. Habanza uwo kurekura abaturage bafunzwe bagaragajwe kandi bari ku ntonde zahererekanyijwe n’ibi bihugu.
Harimo guhagarika ibikorwa byose byo gushyigikira no gutera inkunga imitwe ibangamiye umuturanyi; kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’abaturage b’umuturanyi; gukomeza ibikorwa bya komisiyo ihuriweho nk’uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho no kuba inama itaha izahuza aba bakuru b’ibihugu bine izabera i Gatuna ku mupaka uhuriweho w’u Rwanda na Uganda, ku wa 21 Gashyantare 2020.
Amb. Nduhungirehe yanditse kuri Twitter ko “inama itaha y’abakuru b’ibihugu bine izabimburirwa n’iya komisiyo ihuriweho hasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ivugwa mu ngingo ya karindwi a), b), c), by’umwihariko irekurwa ry’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda no guhagarika ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”
Iyo komisiyo yashyizweho n’amasezerano ya Luanda yasinywe ku wa 21 Kanama 2019, ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo ba minisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’iperereza mu bihugu byombi.
Mu bayobozi bitezwe muri iyi nama ya komisiyo ihuriweho, ku ruhande rwa Uganda harimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha, Intumwa Nkuru ya Leta, William Byaruhanga, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gen J.J Odongo Abu, Col Paddy Ankunda wo muri Minisiteri y’Ingabo, Amb Joseph Ocwet wo mu biro bya Perezida Museveni n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Patrick Mugoya.
Ku ruhande rw’abahuza hari Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC, Gilbert Kankonde Malamba, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto.
Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Amb Nduhungirehe zirimo Umunyamabanga wihariye wa Perezida Paul Kagame, Col Patrick Karuretwa, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu, Col Anaclet Kalibata, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage.
U Rwanda rugiye guhurira mu nama na Uganda, hamwe na RDC na Angola nk’abahuza
Imyanya y’abayobozi yamaze gutegurwa
Source: Igihe.com