Uwamahoro ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa kugambanira igihugu. Umunyarwandakazi Uwamahoro Violette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yagejejwe imbere y’ubutabera kugirango aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Uyu mugore yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, akekwaho ubugizi bwa nabi bivugwa ko yafatanyije n’abandi bantu batigeze batangazwa. Yafashwe yari yaje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we.
Akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, guhungabanya umutekano, kugambanira igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.
Mu gihe asabirwa kuburana afunze, we yasabye ko yarekurwa kuko ngo adateze gutoroka ndetse ko atwite.
Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje, umwanzuro ukaba uzasomwa kuwa 27 Werurwe 2017 mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.
Uwamahoro Violette w’imyaka 39 ni umubyeyi w’abana babiri akaba yarashakanye na Rukundo Faustin, bose b’Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza kuva mu 2014; batuye mu mujyi wa Leeds.
Uwamahoro yasabye kurekurwa kuko ngo atwite
Igihe.com