Site icon Rugali – Amakuru

Kagame arashinja Madame Victoire Ingabire gushaka guhirika ubutegetsi bwe atamennye amaraso

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burikoma umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho Madamu Victoire Ingabire Umuhoza ko ari we uri inyuma y’ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi. Ni mu rubanza abayoboke b’ishyaka DALFA Umulinzi ritaremerwa mu mategeko baregwamo gushaka guhirika ubutegetsi buriho. Mu kirego bwatangiye gusobanura kuri uyu wa Kane, ubushinjacyaha bwavuze ko abaregwa bakoze amahugurwa ku ikoranabuhanga bagamije guhirika ubutegetsi badakoresheje imbaraga.

Buravuga ko n’ubwo Umunyapolitiki Ingabire Victoire atagaragara mu kirego, Ari we wari inyuma kuko ari we wahuje abayoboke be n’abanyamahanga babahuguraga. Kugeza ubu tubageza ho iyi nkuru, ubushinjacyaha ni bwo bugifite ijambo busobanura ikirego cyabwo. Ijwi ry’Amerika ntirirabasha kumva icyo Ingabire avuga ku byamuvuzweho muri uru rubanza.

Mu baregwa kandi harimo umunyamakuru Theoneste Nsengimana wa Umubavu TV , aregwa ko yifashishijwe mu gutambutsa imigambi y’abo bareganwa kugira ngo imenyekane.

Ngaho da! Narabivuze Kagame aztuza aruko akuye mu nzira Madame Ingabire Victoire. Kagame araribwaribwa iyo abona Madame Victoire akunzwe kandi avuga bakamwumva. Ariko se niba avuga ukuri akaba anavuganira abaturage kuki atakundwa.

Kagame arashakisha icyatuma amusubizamo ariko yaramutinye kuko arashinganishije. Ese kuki Kagame atemera ko hagira uwo bahangana mu matora? Mwibuke abo yuagiye yigiza iruhande kuko yabonaga ko hari ingufu runaka bafite bikamutera ubwoba ko abaturage bashobora kumwigaranzura bagatora uwo wundi bahanganye.

Kagame yirengagiza ko ayoboye abantu bazi ubwenge niyo mpamvu ayoborana igitugu kivanze n’ubwicanyi n’iterabwoba. #ijwiryamerika#victoireingabire#theoneste#blueprintforrevolution

Exit mobile version