Igiteye agahinda nuko Cyomoro n’abarumuna be bari kwidegebya mu gihe Paul Kagame akomeje gushyira abana bacu mu ngabo abohereza iyo za Congo, Burundi none hingeyeho Uganda. Aba bose yohereza abagiye hagaruka bacye cyane!
Ariko njye ibi mbibono ikimenyetso simusiga ko Kagame ageze mu marembera. Wagirango niwe mana y’abanyarwanda aho yibwira ko ariwe ugomba kutubwira aho kujya, aho kujya kurongora, aho kujya guhaha, aho kujya gutembera mu gihe we abyuka agatekereza aho kujya kuzerera agafata indege ye akajya gusesagura imisoro yacu!