Kagame arashaka ko abanyamulenge bose bajya inyuma ya nanga nk’uko yabashutse muri 1996 bakegamira kuri Kabila ngo bagomba kwitonda ntibongere kugwa mu mutego nk’iyo baguyemo mbere. Aho Kabila yabashutse akabajyana I Kinshasa yarangiza bagasubira inyuma bakamara abasigaye muri province.
Nanga ngo ntabwo arimo abajyana nk’abakongomani ahubwo arabajyana nk’ikarita agiye gukuzaho Tshisekedi. Nanga ntabwo aje kumara Twirwaneho nta n’ubwo aje gufatanya na Twirwaneho ntaho bihuriye ntibafite objectifs zimwe kandi na mission ntabwo ari zimwe ntabanafite operations zimwe. Nanga ngo nareke kwiyambika izina ru’abaturage birwanaho we ntabwo ari umuturage wirwanaho n’ushaka guhindura ubutegetsi. Abaturage birwanaho bo barashaka amahoro