Nkuko Ijisho ry’Abaryankuna ryari ryabibatangarije ko urubanza rwa Major Nsabimana Sankara ruzaburanishwa kuwa 24 Ukuboza, niko byagenze, mu gitondo cy’uyu munsi, Maj Sankara yagejejwe ku rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’iby’iterabwoaba mu Rwanda ruri i Nyanza, maze umushinjacyaha Ruberwa amurega ibyaha 17 birimo iterabwoba no kugambirira guhirika ubutegetsi buriho hakoreshejwe intambara! Icyatunguranye ni ishumi yahimbiwe hagamijwe gusa kumwimurira muri Gereza ya Mulindi ifungirwamo abasirikare!
Muri ya mayeri y’ubutegetsi bwa FPR, bukeka ko aribwo buzi ubwenge bwonyine, umushinjacyaha yagize atya yiraza i Nyanza, maze azamura inzitizi ko hari “ibaruwa yanditswe n’umushinjacyaha mukuru wa gisirikare” ayandikira umushinjacyaha mukuru wa Repubulika amumenyesha ko hari abasirikare batorotse igisirikare cya RDF barimo Private Dieudonne Muhire bakajya mu mutwe wa FLN Sankara yavugiraga; bityo ko umushinjacyaha wa gisirikare asaba ko habaho umwanya wo kwiga amadosiye yombi hakamenyekana ko izo manza zombi zaba zifitanye amasano, zigahuzwa cyangwa se niba ntayo zatandukanywa!
Major Sankara wabanje gupfobywa na Kagame akajyanwa gufungirwa muri gereza ya gisiviri kandi ari umusirikare, yahawe iyo baruwa n’umucamanza acishamo amaso, ahita abwira umucamanza ko atazi Private Muhire, ko kandi atigeze amumenyeshwa cyangwa ngo amubazweho haba mu ibazwa rye muli polisi, mu bushinjacyaha n’ahandi hose yanyuze, bityo we n’umwunganira, “Inyonjo” Maître Moise Nkundabarashi, bakaba basanga nta sano izo manza zombi zifitanye kubera ko buri rubanza rwateguwe ukwarwo rukanahabwa amatariki y’iburanishwa ukwarwo!
Umushinjacyaha, yahise yigira nyoninyinshi maze abwira urukiko ko hakwiye gusuzumwa ububasha bw’urukiko rwaburanisha izo manza zombi, igihe basanga hari isano zifitanye! Byumvikane neza ko yashakaga kubwira umucamanza ko agomba kwiyambura ububasha mu iburanisha ry’ubutaha, akavuga ko Nsabimana Sankara (Umusiviri ku bwa Kagame), agomba kujya kuburanishirizwa mu rukiko rwa gisirikare (kuko ari kumwe n’umusirikare (muhimbano) Private Muhire, bityo akanafungirwa muri Gereza ya gisirikare, ifite amategeko n’imikorere binyuranye n’iby’amagereza ya gisiviri!
Umucamanza ntayandi mahitamo yarafite, uretse kwijijisha akareba uko abigobyora, akabishyira mu nzira ba Shebuja bashaka, yiherereye akanya kanuyu maze agaruka we n’inteko ye iburanisha banzura ko urubanza ruhabwa indi tariki, kugira ngo harebwe niba izo manza zifitanye isano!
Iburanisha ryimuriwe kuwa 17 Mutarama 2020. Nta kabuza umucamanza azagaruka yemeza ko Private Muhire, yatorotse igisirikare akajya muri FLN, cyane ko Sankara yabihuhuye, ubwo yavugaga ko atari azi abasirikare be bose, usibye Captain Herman wamusimbuye kubuvugizi bwa FLN, bityo umucamanza akazahita abishingira ko yiyambura ububasha, akohereza urubanza mu nkiko za gisirikare, akanahita ahindurirwa gereza, akajyanwa ku Mulindi kwicwa urubozo nk’uko byakorewe Col Tom Byabagamba, Sgt Kabayiza n’abandi!
Sobanukirwa n’amagambo: ISHUMI, bivuga umuntu muregwa icyaha kimwe.INYONJO, umuntu muba muri kumwe, mugendana muri byose, ariko ibyawe byose abishyikiriza umwanzi wawe muri make ni maneko!
Rubibi Jean Luc
Umujyi wa Kigali!