Site icon Rugali – Amakuru

Kagame aranze akomeje guhangana n’impunzi zitagira kirengera!!!

Nyuma yo kwica impunzi z’abanyekongo umwicanyi Kagame akurikijeho impunzi z’abarundi zo mu nkambi ya Gashora aho Polisi y’u Rwanda imaze gufunga impunzi zirenga 30 abandi benshi barahakomerekera barimo bahangana na Polisi. Haravugwa ko impunzi ebyiri zihagarariye impunzi muri iyo nkambi ya Gashora zaburiwe irengero ryazo bagakeka ko ziri mu maboko ya Polisi kugirango zitange amakuru. Abo bafashwe barazira ko barimo bagumura bagenzi babo ngo bange infashanyo bahabwa na leta y’u Rwanda ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye reshinzwe impunzi.

Kagame akemura ibibazo akoresheje gufunga, ubwicanyi, intambara. Inzira y’amahoro mu gukemura ibibazo ntibaho kwa Kagame, ijambo amahoro ntiriba mu nkoranyamagambo akoresha. Izo nzirakarengane zose yambura ubuzima yarangiza akabyigamba, yibuke ko nawe yambaye umubiri. Mwiyumvire aho Kagame yisararanga. Hari uwanga kubaho neza ahubwo ko abibura. Abanyarwanda se babaho neza gute atabibafashijemo? Ahubwo ko ariwe ubasonga. Udakunda ubuzima n’inde ahubwo ko abwamburwa?

Exit mobile version