Emma Claudine, Barada na Danny Vumbi baratabariza abakobwa batagira amakariso
Emma Claudine, umwe mu batangije ubukangurambaga bwo gushakira utwenda tw’imbere abana b’abakobwa batatugira hirya no hino mu Rwanda
Emma Claudine na Barada bamenyekanye cyane mu biganiro by’imyororokere n’urukundo kuri Radio Salus, batangije ubukangurambaga bwo gushakira amakariso abakobwa b’abakene batayagira.
Muri ubwo bukangurambaga bise “#TwoUnderwearPerGirl” (amakariso abiri ku mukobwa), bari kumwe n’undi mukobwa witwa Sugi Patricia ndetse n’umuhanzi Semivumbi Daniel “Danny Vumbi”.
Emma Claudine avuga ubwo bagenzuraga imikorere y’icyumba cy’umukobwa cyashyizwe muri buri shuri, batunguwe no gusanga hari amakariso atizwa abakobwa bafashwe n’imihango.
Umukobwa aba yaje ku ishuri nta kariso yambaye, yajya mu mihango agatizwa ariko ntagende ngo ayiherane, ahubwo iyo imihango ihagaze arayigarura kugira ngo izatizwe mugenzi we.
Iyo umukobwa agaruye iyo kariso, ubuyobozi bw’ishuri burayifata bukayiteka ikabira ngo mikorobe zirimo zipfe, ubundi igateregeza gutizwa undi, ikajya ihererekanywa gutyo guto.
Emma Claudine avuga ko iki kibazo babonye gikakaye, banzura kukimenyekanisha mu gihugu cyose kugira ngo buri wese ufite umutima w’urukundo afashe aba bana b’akobwa b’imbabare.
Bidatinze bahise baterwa ingabo mu bitugu n’umuhanzi Danny Vumbi birabashimisha kubona umuntu w’umugabo, byongeye akaba n’umuhanzi, abashyigikiye.
Danny Vumbi yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko igitekerezo aba badamu bagize ari inyamibwa, yiyemeza kubafasha binyuze mu bundi buryo ariko butari ubwo guhimba indirimbo kuri iki kibazo.
Abatanga inkunga barasabwa kugura amakariso ya magasin (atari aya caguwa), hanyuma bamara kubona amakariso nibura 20 bagahamagara aba bakora ubu bukangurambaga, bakajya kuyafata.
Ibyo ariko birareba abari mu Mujyi wa Kigali. Abari mu ntara bo ngo bashobora gukusanya ayo makariso bakayatanga bo ubwabo, ariko bakabwira abakora ubu bukangurambaga ko babikoze.
Abajijwe impamvu basaba abantu gutanga amakariso aho gutanga amafaranga ngo hagurwemo amakariso mashya, Emma yavuze ko iyo uvuze amafaranga hari abumva ko wishakira indonke.
Emma Claudine avuga ko bizeye ko abanyarwanda bazitabira ubu bukangurambaga ku bwinshi, cyane ko basanganwe umuco wo kuremera abatishoboye n’abandi babayeho mu buzima bubi.
Umva ikiganiro kirambuye Emma Claudine yahaye ikinyamakuru Izuba Rirashe, atabariza abo bana b’abakobwa batagira amakariso anasaba buri mugiraneza wese kugira icyo akora ngo buri mukobwa abone nibura amakariso abiri.
https://soundcloud.com/izuba-rirashe-newspaper/umva-emma-claudine-asobanura-ibyamakariso-asabirwa-abakobwa-batayagira
http://izubarirashe.rw/2016/03/emma-claudine-barada-na-danny-vumbi-baratabariza-abakobwa-batagira-amakariso/