Kagame arakataje mu gusonga Abanyarwanda
Abahungabanyijwe n’impinduka “batwihanganire” – Kagame
Ati: “Turakora ibishoboka, ibyo dushoboye gukora nta na kimwe tutagerageza”..
Kagame ni cancer ku Rwanda, azamara abanyarwanda ku buryo bwose. Ibi avuga ni ibinyoma kuko ukulikije uko corona virus imeze mu Rwanda nta mpamvu zo gufata ibyemezo bimeze gutyo. Ahubwo afite abazungu bamukoresha bamutegeka gufata ibyemezo bitari mu nyungu z’abanyarwanda ahubwo biri mu nyungu. Kagame shitani yateye u Rwanda. Ajya gufata ikemezo cyo kurekura abamotari ngo basubire mi muhanda ntabwo yabanje kwicarana n’abagaragu be ngo bige kuri icyo kibazo babone gufata umwanzuro? Ngo none ari kwihanganisha Abamotari! Ibi bimeze nko gukura umuntu amata ku munywa. Kandi Abanyarwanda baravuga ngo nta mugabo wisubiraho.
Hari umunyarwanda umwe wavuze ati Kagame yaratwiranguriye atugira ingaruzwamiheto ngo none twamugira gute? Arakomeza ati nakore byose ariko Imana ihora ihoze. Ati iherezo rye nawe ni mugitaka bose bagahinduka umukungugu. Ati ari nkawe yagabanya amarere n’ubwibone.
None nkahiriya yavuze iki? Ngo abahungabanyijwe n’impinduka “bamwihanganire”. Ubu se iminsi bamaze babayeho nabi atekerezako basetse koko? Ni yibaze abana be babaye bashonje maze akababwira ati mwihangane uyu munsi nti murya kubera mu mufuka bitameze neza, abo bana be babifata gute? Uretse ko we bitamubaho kuko yigwijeho amafaranga yavuye mu maboko y’abanyarwanda.
Uruzi iyo avuga ko kujya mu muhanda bitagishobotse ariko ko wenda hari icyoa abageneye cyabafasha gusunika iminsi. Amafaranga leta yahawe yo kurwanya Covid-19 kuki atafashamo abo bose icyorezo cyagizeho ingaruka?