Igihombo cy’inama u Rwanda rwasubitse kubera Coronavirus gishobora kurenga miliyari 4.7 Frw. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gusubika inama rwagombaga kwakira mu mezi ya Werurwe na Mata 2020, hagamijwe kurengera ubuzima mu gihe ruhanganye na Coronavirus, aho igihombo gishobora kurenga miliyoni $5 z’amadolari, ni ukuvuga nibura miliyari 4.7 Frw.
Muri iki gihe ubukungu bw’Isi buri mu bihe bikomeye kubera icyorezo cya Coronavirus cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize ariko cyamaze kugera no mu Rwanda, aho abantu batanu bamaze gusangwamo iyi ndwara.
Ubwo iki cyorezo cyatahurwaga mu Bushinwa, inyigo zerekanaga ko ubukungu bw’Isi bushobora kugabanukaho miliyari zirenga $1000.
Rumwe mu nzego u Rwanda rwinjizagamo amafaranga menshi ni ukwakira inama, ariko ubu uru rwego rwarahungabanye. Ni mu gihe nko mu guhera muri Nyakanga 2018 kugeza muri Gashyantare 2-19, u Rwanda rwari rumaze kwinjiza miliyoni 52 z’amadolari (miliyari 46 Frw) mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga.
Gusa magingo aya inama nyinshi zikomeje guhagarikwa, imwe muri zo ni iy’Umuryango ugamije kugeza ingufu zirambye kuri bose (Sustainable Energy for All-SEforALL), watangaje ko wasubitse ihuriro wagombaga gukorera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka, ryimurirwa ku matariki ya 16-18 Gashyantare 2021.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko mu guhagarika inama, abantu bakora muri izo nzego bakomeje kugirwa inama ku byemezo bafata.
Yakomeje ati “Kuri ubu hari inama eshanu twasabye ko zakwigizwa inyuma, kugira ngo tubanze turebe uko iki cyorezo ari ku rwego rw’Isi ari no mu Rwanda gihagaze, ariko ni nacyo cyizere twagiye duha amahoteli n’abagombaga kwakira izo nama, ko bakwemerera abo bazifite kuzisubika, kugira ngo inyungu bari kuzikuramo izakomeze.”
“Ariko nanone ikindi ni uko tugomba kureba n’ingaruka z’uko n’ubwo izo nama zaba zisubitswe, hari igihombo kirimo. Nk’ubu hari imibare baduhaga ko igihombo gishobora kugera kuri miliyoni zirenga eshanu z’amadolari, ari nayo mpamvu twavuze ko inama zigomba gusubikwa kugira ngo turebe mu mezi ari imbere igihe inama zakongera kubera.”
Yavuze ko ingaruka ziterwa no gusubika inama ziterwa n’uko zungura abantu benshi barimo amahoteli bararamo, abagemura ibyo kurya, kunywa n’abandi bacuruza kubera ko hari urujya n’uruza rw’abantu bitabiriye inama.
Mu gihe inama muri aya mezi abiri zirimo gusubikwa, imyiteguro yo kwakira izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, izaba mu mpera za Kamena yo irakomeje, aho icyemezo cya nyuma kizayifatwaho hagati muri Mata.
U Rwanda rwafashe ingamba ku byoherezwa mu mahanga
Muri iki gihe ibihugu byahagaritse ingendo, hari bimwe byanahagaritse kwakira ibintu biturutse mu mahanga, ku buryo byabangamiye urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga mu Rwanda. Ni ikibazo cyahereye ku bitumizwa mu mahanga.
Minisitiri Soraya yakomeje ati “Twakomeje kuganira n’abikorera kuva mu kwezi kwa Mbere kuko 22% by’ibyo dukura mu mahanga twabikuraga mu Bushinwa, kuva mu kwezi kwa mbere kurangira kugeza ubu, ibiganiro byari bikomeje kugira ngo abagirwaho ingaruka zo kudashobora kuzana ibintu bavanaga mu Bushinwa cyane cyane ibijyanye n’iby’ubwubatsi, ibikoreshwa mu nganda, imashini, tube twashaka ahandi babikura.”
Yavuze ko ikibazo kitahise kigira ingaruka ku Rwanda kuko cyatangiye mu gihe u Bushinwa bwarimo bujya mu kiruhuko cy’umwaka mushya, ariko kubera ko cyakomeje, birasaba guhindura ingamba.
Yakomeje ati “Kuva uku kwezi kwa kabiri kwarangira, turabona ko tugomba gushyira imbaraga mu gushaka andi masoko twabikuramo cyane cyane nk’ibyo bijya mu nganda, inkweto, nabyo ni ibintu twakuraga mu Bushinwa cyane, tukaba twaragerageje kureba mu bihugu nka Turikiya na Misiri, kugira ngo ibyo bintu bitazabura ku masoko.”
“Ariko icyo cyorezo ubwo cyagiye gikomeza kugera no muri ibyo bihugu, naho harimo gushakishwa ayandi masoko n’uko abantu badashobora kujya muri ibyo bihugu ahubwo bashobora gukorana n’abandi bakoresheje ikoranabuhanga, ibyo bintu bikaba byahagera.”
Uretse ikibazo cy’ibitumizwa mu mahanga, mu Rwanda harimo kuvuka n’ikibazo cy’ibyoherezwa mu mahanga, kuko bimwe mu bihugu byabaye bihagaritse ibikorwa bijyanye no kwakira ibitumizwa mu mahanga.
Minisitiri Soraya yakomeje ati “Twagiye tubona hamwe barimo kutubwira ko ibicuruzwa batabyemera muri ibi byumweru bibiri, cyane cyane aho twoherezaga nk’indabo n’urusenda, ibyo byo byagiye bigaragara nta nubwo twavuga ko hatarimo imbogamizi.”
“Turimo gushaka cyane uko twafasha abantu bari muri urwo rwego rwo kohereza ibintu mu mahanga, tutababoneye isoko nabyo bigira ingaruka ku byinjizwa mu bukungu, ni ibintu turimo kuganira nabo kugira ngo ibyo twohereza mu mahanga bitagabanuka cyane […] Icyo dushyize imbere ni ubuzima bw’Abanyarwanda, ubukungu bukaza nyuma kubera ko bantu badafite ubuzima nubundi byose byahagarara.”
Yasabye ko mu masoko hashyirwa ahantu ho gukarabira, kandi abantu bagirwa inama yo kwirinda gutonda mu masoko kuko byagira ingaruka mu kongera ibyago byo kwandura Coronavirus.
Yavuze ko kugeza ubu harimo no gukorwa ubuvugizi n’izindi nzego bireba, kugira ngo abahuye n’ingorane bafashwe aho bishoboka, nko mu bijyanye n’imisoro no kwishyura banki bagujijemo.