Site icon Rugali – Amakuru

Kagame arabwira iki LINDIWE SISULU? Ko adashobora kuvugana n’interahamwe Gen Kayumba se?

LINDIWE SISULU YATANGAJE KO IHURIRO NYARWANDA RNC RYIFUZA IBIGANIRO NA KAGAME
1.Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Africa yepfo Madame Lindiwe Sisulu yatangaje ko RNC yiteguye kuganira na Leta y’U Rwanda.
a.Madame Lindiwe Sisulu yabitangaje ubwo yari mu kiganiro.
b.Madame Sisulu yatangaje ko yahuye na Gen Kayumba Nyamwasa bakagirana ibiganiro hagati yabo n’uburyo igihugu cya Afurika y’epfo kibona uko ikibazo cyakemuka.
c.Madame Sisulu yashimangiye ko Ihuriro Nyarwanda RNC ryiteguye kuba ryajya mu biganiro na Leta y’ U Rwanda ariko nta gisubizo barabona kiva kuruhande rwa Kigali.
d.Umushinjacyaha Yusuf Baba yatangaje ko agiye gutangira kumva ubuhamya ndetse no kwakira ibimenyetso bishimangira ku iyicwa rya Late Col Patrick Karegeya.
e.Lindiwe Sisulu avuga ko atumva ukuntu u Rwanda rwakwikura mu biganiro barimo kugirana bitewe ni uko umucamanza yaba atangije urubanza rwa Col Patrick Karegeya.

2.Kagame ari I Paris mu bufaransa aho yitebiriye inama yiga ku mutekano w’isi “Paris Peace Forum.”
a.Paul Kagame ari mu nama yiga ku mahoro iteraniye i Paris.
b.Ese Kagame yaba yiteguye kugira ibiganiro n’abatavuga rumwe nawe.
c.Pres Kikwete yabwiye Kagame na Museveni kuvugana n’abantu babarwanya mu mwaka 2013.
d.Kagame yabwiye kikwete ko atazamenya ikimukubise.

3.Kagame ati″: Ubucamanza bwacu burigenga asubiza Michaëlle wavuze k’urubanza rw’abo kwa Rwigara.″
a.Ubucamanza bwacu burigenga, buri muntu wese akwiye kubimenya (…) Iki kibazo ntaho gihuriye na Francophonie.”
b.Kagame iyo aha amabwiriza Businge Johnston ubwo ubucamanza bwaba bwigenga ?
c.kagame iyo ategeko gufunga no gufungura abantu ubwo ubutabera buba bwigenga?

4.Abaturage barivugira ko abana babo bakomeje gupfunyikirwa amazi mucyo bita uburezi bwa “Balinga”.
a.Politike ya FPR Inkotanyi ikomeje kwica ireme ry’uburezi mu Rwanda , aho ntacyo bigisha abana mu mashuri.
b.Icyo FPR Inkotanyi ishyize imbere ni ugushaka amafaranga mu baturage.
c.Ababyeyi barivugira ko abana babo bagera mu mwaka wa nyuma batazi kwandika amazina yabo.

5.Inteko Nshingamategeko y’umuryango w’ibihugu by’uburasirazuba yatanze igitekerezo cyo gushyira “Udukingirizo mu mashuri”.
a.Gusambana ntabwo ari icyaha m’u Rwanda.
b.Mu Rwanda baherutse gutora itegeko ryo gukuramo inda.
c.Ibikorwa by’ubukangurambaga birakomeje aho basobanurira abana bari hagati y’imyaka 14 kugera 18 ko nta kibazo bagiye mu bikorwa by’ubusambanyi.

Exit mobile version