Ejo hashize taliki ya 23 Ukuboza 2020 ikinyamakuru Time cyandikirwa muri USA cyanditse inkuru kuri Paul Rusesabagina gisobanura uburyo amahanga n’umuryango we bakomeje gushyira igitutu kuri Kagame ngo arekure Rusesabagina. Abadipolomate bo mu bihugu bya EU na USA baraburira bucece Kagame ko ashobora kwibeshya ko yatsinze urugamba rwo gucecekesha Rusesabagina amuhamya ibyaba by’ibihimbano, yazakoresha amukatira igifungo k’imyaka myinshi kuburyo yazagwa mu maboko ye (Gereza ye).
Ariko abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika bo basobanuriye Kagame ko uru rubanza rwa Rusesabagina rushobora kumubyarira ibibazo bikomeye, bikamuteza ibibazo k’ubuyobozi bwa Joe Biden witegura kuba Perezida wa USA mu kwezi gutaha. Ikindi kandi USA ikomeza iburira Kagame ko igifungo azaha Rusesabagina ndetse no kuba yagwa mu maboko ye bishobora guhindura Rusesabagina kuba umumaritiri.
Ibi bikaba byahishuwe n’abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika batashatse kwivuga amazina ubwo basobanuraga izi nama n’ibiganiro bamaze iminsi bagirana na Kagame bamusobanurira ingaruka n’ibibazo ikibazo cy’ishimutwa rya Rusesabagina bishobora kumuteza. Source: https://time.com/5924225/diplomats-family-push-for-release-of-detained-hotel-rwanda-hero/?fbclid=IwAR1spxe6Rvn-XMGTqpAaQ7uJgRK-Or99KhD23iQpqnbCUUfXZvbSSh_eDh8