Nyuma y’aho Ubufaransa buburiye abaturage babwo ko bakwiye kwitondera gusura u Rwanda kuko bashobora guhura n’ibibazo by’umutekano mucye Kanada nayo yabwiye abaturage bayo ko bakwiye kwitwararika mu gihe bashaka gusura u Rwanda.
Ibi bihugu bishobora no gukurikirwa n’ibindi bivuga ko umutekano mucye uterwa n’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranye nk’u Burundi na Uganda bikemeza ko gusura uduce twegereye umupaka wa Uganda,Pariki y’ibirunga ndetse na Pariki ya Nyungwe bishobora gukururira aba baturage babyo ibibazo.
Ibi bije nyamara mu gihe u Rwanda ruherutse kwishyura Arsenal akayabo ka miriyoni 39 z’amadorari ngo irufashe kureshya abacyerarugendo. Bikomeje gutya isura y’u Rwanda yarushaho kwangirika bigakoma mu nkokora ubukerarugendo buri mu byinjiza amadevise.
U Rwanda rwakagombye gushaka uko rwabana neza n’abaturanyi ndetse no kumvikana n’abatavuga rumwe na Leta cyane ko aribo mvano y’umwuka mubi hagati yarwo n’abaturanyi.
Kagwigwi Ndamukunda