Impunzi z’Abarundi zirenga 1500 zanze kubahiriza amategeko ziyemeza kuva mu Rwanda. Impunzi z’Abarundi 1574 mu ziherutse kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikaza mu Rwanda zifite imyemerere idasanzwe, zafashe icyemezo cyo gutaha iwabo aho kubahiriza amategeko agenga impunzi ku butaka bw’u Rwanda.
Izi mpuzi zageze mu Rwanda ku wa 7 Werurwe 2018, zimaze igihe ziganirizwa n’inzego zitandukanye ariko zanga gukingirwa ndetse zamagana ibiryo bituruka mu nganda no gukurikiza ibyo zari zasabwe kugira ngo zemererwe ubuhunzi.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Rwahama Jean Claude, yatangarije IGIHE ko kugeza ku mugoroba wo ku wa 31 Werurwe 2018, impunzi zari zicumbitse i Bugesera zamaze kwiyemeza gutaha iwabo.
Yagize ati “Abari mu nkambi y’i Gashora muri Bugesera, imibare ni 1574 biyandikishije bamaze gufata icyemezo, buri wese akagenda asinya imbere y’izina rye ko yiyemeje gutaha.”
Rwahama yakomeje atangaza ko mu zindi nkambi zicumbikiye by’agateganyo izi mpunzi z’Abarundi zaturutse muri Congo, bo ntibarandika ariko na bo bakaba bashobora kwiyemeza nibumva abandi bafashe icyo cyemezo.
Izi mpunzi zivuga ko zishingiye ku myemerere yabo na mbere yo guhungira muri Congo mu 2015, Bikiramariya ngo yazibujije kwemera amategeko yo ku Isi.
U Rwanda rwari rutewe impungenge n’imyifatire yazo, by’umwihariko ku ndwara zakwanduza abandi.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Mushikiwabo Louise, yagiranye n’itangazamakuru muri uku kwezi kwa Werurwe, yavuze ku myitwarire y’izi mpunzi, agaragaza ko ari ikibazo giteye inkeke.
Yagize ati “Zifite imyumvire yo kutemera kubarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi nibwo buryo dufite bwo kwandikisha impunzi, mu myemerere yabo ntabwo bemera ubuvuzi busanzwe mu gihugu, gukingira abana ntibabyemera. Ntabwo rero nk’igihugu wazana abantu bashobora kuba bafite indwara zandura, badashaka kwivuza.”
Minisiteri ishinzwe impunzi n’izindi nzego yakomeje ibiganiro na zo ariko byabaye iby’ubusa, zirananirana.
Ku wa 28 Werurwe 2018, izo mpunzi zabangamiye igikorwa cyo kubarura umuntu ku wundi cyari giteganijwe mu nkambi z’agateganyo za Bugesera, Nyanza na Nyarushishi. Ibi byaje gutuma Polisi ifata 33 mu bayobozi bazo bashinjwa kuyobya izindi bazikangurira kutakira ubufasha bahabwa no kubangamira ibikorwa by’inzego zibafasha.
By’umwihariko, Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) yasohoye itangazo ku wa 30 Werurwe, ivuga ko ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Minisiteri y’Ubuzima (MoH), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’irishinzwe ibiribwa (WFP), bamenyesheje abasaba ubuhunzi ko bagomba kugira ibyo buzuza bakabona kubuhabwa.
Zasabwe ko mu rwego rwo kurengera ubuzima rusange bw’abantu, zagomba guhabwa inkingo z’iseru , Rubeole n’Imbasa ndetse izirwaye muri zo zikavurwa hakurikijwe uko bikorwa ku butaka bw’u Rwanda.
Uretse icyo, Guverinoma y’u Rwanda yari yanabasabye kwemera kubarurwa, hakamenyekana umwirondoro wa buri wese muri bo.
Izi mpunzi zasabye guhita zifashwa kuva ku butaka bw’u Rwanda.
Impunzi z’Abarundi zaturutse muri RDC, zashyizwe mu nkambi eshatu z’agateganyo; 1607 bari i Bugesera, 522 bashyizwe i Nyanza, abasigaye 394 bagumye Nyarushishi mu Karere ka Rusizi aho bahise bajyanwa bakigera mu Rwanda.