Site icon Rugali – Amakuru

Kagame arabeshya uyu munsi ni Umubano Hotel ejo ni Serena Hotel n’andi ma Hotels menshi bubatse atakibona abayararamo

Kagame arabeshya uyu munsi ni Umubano Hotel ejo ni Serena Hotel n'andi ma Hotels menshi bubatse atakibona abayararamo

Umubano Hotel yashyizwe ku isoko. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwahamagariye abashoramari babyifuza, gupiganira kugura Umubano Hotel iri mu maboko ya Guverinoma y’u Rwanda, muri gahunda yo kwegurira abikorera ibikorwa bitandukanye kugira ngo babibyaze umusaruro.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDB rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda nka nyiri Umubano Hotel binyuze mu Kigega Agaciro Development Fund, ishyize imbere gushyigikira urwego rw’abikorera aho bimwe mu bikorwa bya leta bibegurirwa, yafashe umwanzuro wo kugurisha Umubano Hotel.

Umubano Hotel iherereye ku Kacyiru ahazwi nka “Meridien” iri ku buso bwa hegitari eshanu. Ni imwe muri hotel zifite amateka akomeye ndetse iri ku rwego rw’inyenyeri enye.

RDB yatangaje ko yifuza kwegurira abikorera iyi hotel bityo ko abantu ku giti cyabo n’ibigo byifuza kuyigura byatangira kupigana binyuze mu nzira ziciye mu mucyo n’amategeko yemewe.

Impamvu y’iri piganwa ni ukugira ngo haboneke umuntu cyangwa ikigo gifite ubushobozi bwo kuyigura mu buryo bw’amafaranga no kuyikoresha icyo yagenewe. Ku wa 11 Nzeri 2020 ni yo tariki ntarengwa yashyizweho nk’igihe cyo gupiganira kuyigura.

Umubano Hotel yubatswe ku bwa Col. Muammar Gaddafi, wayoboraga Libya. Nyuma y’Urupfu rwe, Leta ye yasezeranyije u Rwanda ko izakomeza kuyishoramo imari ariko ntiyabikora, hitabazwa inkiko kugeza igurishijwe. Yari mu maboko ya Sosiyete ya SOPROTEL, Leta y’u Rwanda iyifitemo imigabane ingana na 40% n’aho iya Libya ikagira 60%.

Mu 2014 nibwo yavuye mu maboko ya Libya nyuma y’aho SOPROTEL isheshwe n’urukiko, gusa hashize imyaka itatu yarabuze umuguzi, iza kugurwa na Madhvani Group mu 2017 inahindura izina yitwa Marasa Umubano Hotel. Madhvani icyo gihe yishyuye miliyoni zisaga 13 z’amadolari.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko mu byari byumvikanyweho ijya kugurwa icyo gihe harimo no kuyivugurura. Mu ntangiriro z’umwaka ushize yahagaritse ibikorwa ba nyirayo icyo gihe bavuga ko bagiye kuyivugurura ikaba hotel ijyanye n’igihe dore ko yubatswe kera.

Muri gahunda harimo ko umwaka wa 2019 uzarangira imirimo yo kuyivugurura yarangiye, gusa si ko byagenze. Na mbere y’uko itangira, habanje kubamo igisa n’ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi bwayo n’Umujyi wa Kigali, bwo bwashakaga ko kuyivugurura byakorwa ibikorwa byayo bidahagaze ariko umujyi wo ububwira ko bidashoboka.

Kunanirwa kubahiriza ibyari byumvikanyweho bijyanye no kuyivugurura nibyo byatumye mu mezi ashize yongera gusubira mu maboko ya guverinoma 100% nayo iyiha Ikigega Agaciro Development Fund gitangira kuyicunga.

Muri Mata umwaka ushize, Ubuyobozi bwa Marasa Holdings Ltd bwabwiye IGIHE ko buteganya gukoresha miliyoni $2.2, akabakaba miliyari 2 na miliyoni 253 Frw yo kuyivugurura ku ikubitiro ariko ko azagenda yiyongera.

Icyo gihe uwari ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa byayo, Uwizeye Joël, yabwiye IGIHE ati “Hotel yaguzwe itanga serivisi ku buryo nta mwanya wabonetse wo gukubita inyundo ku gikuta ngo harebwe ko gikomeye. Ku wa 1 Mata 2017 nibwo Marasa Holdings Ltd yahawe hoteli, abatekinisiye basanga hari ibintu byashaje cyane.’’

Yakomeje agira ati “Imbogamizi twahuye na yo ni uko miliyoni $2.4 twari twateganyije ziyongereye ziba miliyoni $14.4. Ibyo tutabonaga n’amaso ubwo twaguraga hotel byageze mu bifatika birahinduka kandi birimo ascenseur n’ibindi by’ingenzi utahagarika. Byaradutunguye.”

Ubusanzwe ifite ibyumba bigera ku 100 harimo 14 byiyubashye, ibyumba bine by’inama, urwogero, ikibuga cya tennis ndetse n’ikindi gito gishobora gukinirwaho golf.

Ibyo wamenya kuri Umubano Hotel

Imirimo yo kubaka Hotel Umubano yatangijwe na SOPROTEL mu 1977 itangira gukora mu 1979 yitwa Hotel Umubano Meridien kugeza muri Mata 1994 icungwa n’Abafaransa basanzwe bafite bafite Groupe Meridien.

Hagati ya 1994 na 1997 yongeye kwitwa Hotel Umubano icungwa na ba nyirayo SOPROTEL; hagati ya 1998-2000 yahinduye izina yitwa Windsor International Umubano icungwa na sosiyete izobereye mu micungire y’amahoteli ku rwego mpuzamahanga yitwa Windsor International; 2001-2008 yiswe Novotel Umubano Kigali icungwa na Group Accord icunga Hoteli zisaga 4000 ku Isi.

Mu 2009-2010/2011 yahawe izina rya Laico Umubano Hotel icungwa na Laico ifite icyicaro i Tunis muri Tunisia.

 

RDB yahamagariye abantu gupiganira kugura Umubano Hotel

 

Imirimo yo kubaka Hotel Umubano yatangijwe na SOPROTEL mu 1977 itangira gukora mu 1979 yitwa Hotel Umubano Meridien kugeza muri Mata 1994

 

Exit mobile version