Iyo ubwiyunge mu Rwanda buba kurenzaho, iri terambere ntiryari gushoboka – Kagame. Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwiyunge bw’abanyarwanda ari ipfundo rikomeye ryatumye igihugu gitera imbere nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Brandon Stanton, umwanditsi akaba n’umufotozi w’umunyamerika wamenyekanye mu gukusanya no gutangaza amafoto n’inkuru ku buzima n’amateka y’abantu.
Brandon yamenyakenye cyane kubera igitabo cye Humans of New York cyasohotse mu 2013 kirimo inkuru n’amafoto y’ubuzima bw’abantu ku mihanda ya New York. Aherutse kuza mu Rwanda agirana ikiganiro na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anaganira na Perezida Kagame ku rugendo rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside.
Muri ibyo biganiro yanashyize ku rubuga rwe, Perezida Kagame yavuze ko ubwiyunge ari yo ntwaro yafashije u Rwanda gukira ibikomere bya Jenoside mu gihe gito. Yagize ati “Hari abashobora gukeka ko ubwiyunge bwacu ari ukurenzaho ariko ni ikintu gikomeye cyane. Iyo biba ari ukurenzaho, ntabwo iterambere ryari gushoboka. Umusaruro mbumbe w’umunyarwanda wazamutseho hafi 500 % kuva Jenoside ibaye.”
Perezida Kagame yavuze ko icyo ari ikimenyetso cy’ubufatanye no kwizerana by’abanyarwanda bitashoboraga kugerwaho iyo hataba ubwiyunge nyabwo.
Yavuze ko nubwo ubutabera bwari bukenewe icyo gihe, inzira yo kubabarira yari imwe mu zagombaga gukoreshwa.
Ati “Ntabwo twashoboraga gufunga igihugu cyose. Inzira yo kubabarira niyo yari isigaye yonyine. Abarokotse basabwe kubabarira no kwibagirwa.”
Yakomeje agira ati “Ibihumbi by’abakoze Jenoside byaragorowe bisubizwa mu miryango. Ibyemezo nk’ibi byari bikomeye. Nanjye najyaga mbyibazaho ariko buri gihe nkavuga ko ejo hazaza h’u Rwanda ariho ha ngombwa kurusha ubutabera.”
Nubwo we yabyumvaga, Kagame yabwiye Brandon ko hari abarokotse Jenoside batumvaga uburyo basabwa kubabarira.
Kagame yatanze urugero rw’igihe umwe mu barokotse Jenoside yigeze kumwegera, akamubaza impamvu bari gusabwa gutanga imbabazi.
Ati “Umunsi umwe turi mu bikorwa byo kwibuka, umwe mu barokotse yaranyegereye. N’amarangamutima menshi yarambwiye ati “Kuki udusaba kubababarira ibyo twababayemo ntibihagije? Ntabwo ari twe twatumye ibi biba, kuki ari twe tugomba kuba umuti w’ikibazo?”
Ngo icyo gihe yasubije uwo muntu ko gusaba abarokotse kubabarira ari uko ari bo bafite icyo batanga kuko abakoze Jenoside bo nta cyo gutanga bari bafite.
Muri iki kiganiro Kagame yanagarutse ku moko mu Rwanda, avuga ko adashobora gusaba abanyarwanda kuyibagirwa, icyakora abasaba kumva ko ubwoko bwabo ari ubunyarwanda kuko bahuriye ku rurimi rumwe n’umuco umwe.
Umuyobozi w’ikigo Centre Memorial Gisimba cyareze abana b’impfubyi za Jenoside, Damas Gisimba, ni umwe mu batanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo we n’abana basaga 400 yari ahishe mu gihe cya Jenoside.
Yagaragaje uko babayeho icyo gihe nta mazi, nta muriro, nta byo kurya bafite, ubuzima babukesha guha ruswa abicanyi.
Brandon w’imyaka 34 amaze kuzenguruka mu bihugu bitanduknye ku isi akusanya inkuru n’amafoto ku bibazo byihariye by’ababituye, akabitangaza ari nako atabariza abakeneye ubufasha bwihariye.
Brandon ku wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira yasabye abafite umutima ufasha gutera inkunga Gisimba binyuze ku rubuga Go Fund Me kugira ngo ashinge ishuri, mu munsi umwe hari hamaze gutangwa ibihumbi bisaga 300 by’amadolari.
Amaze kugera mu bihugu nka Iran, Iraq, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Ukraine, Vietnam na Mexique.
Perezida Kagame yatangaje ko ubwiyunge bw’abanyarwanda ariryo shingiro ry’iterambere ry’igihugu