Site icon Rugali – Amakuru

Kagame arabeshya aliko ntituzapfira gushyira,

Ben Rutabana

Nimuhorane Imana !

Kagame arabeshya aliko ntituzapfira gushyira, ntabapfira gushyira, nta na hamwe byigeze biba. Aradutega imitego akadusibira amayira, akatwica, arakoresha amashumi ye, amayeri n’amafaranga akaduteranya ngo tumarane, aradushumuriza impugu z’ahandi akaduhenebereza.

Iyi ntwari Rutabana mu byo yaba azize harimo n’ukuri kwe. Yatubereye umunyakuri atubera kandi umuhungu cyane ; yanduye ubutwari akiri muto ahotora uruti akiri umutavu, n’ubwo yaba yatuvuyemo yaraturaze.

Bakundarwanda, bavandimwe, uru rugamba byaragaragaye ko ruzadukuramo benshi rukadutwara ingenzi ari imbere ari no hanze. Aliko bitabaye ibyo ntirwaba ari urugamba nyine. Hari bamwe bazagira ubwoba bakatuvamo bakanatugambanira.

Ibyo aliko nabyo niko bimeze, Yezu umwana w’Imana we ubwe muli cumi na babili yihitiyemo ntihavuyemo umwe akamugurisha ! Ishyamba ni iry’inzovu si iry’inyemera. Gusa ijambo rya nyuma ni irya rubanda : tuzatsinda kandi vuba, nta n’ukundi byagenda.

Dr Biruka, 05/10/2019

Exit mobile version